Rusizi: abashinzwe amatora barasabwa gusobanurira abaturage uburyo bw’amatora bukoreshwa mu Rwanda
Abagize biro jyanama ku rwego rw’imirenge yose mu karere ka Rusizi barasabwa kwegera abaturage babasobanurira uburyo bw’amatora bukoreshwa mu Rwanda n’icyo bumariye igihugu , bumwe muburyo u Rwanda rukoresha mu matora nkuko aba bajyanama babisobanuriwe ni ,
uburyo bw’itora bushingiye ku bwiganze bw’amajwi , uburyo bw’itora butuma imyanya isaranganywa hagati y’imitwe ya Politiki n’uburyo bw’itora bufata impu zombie, ibi babisobanuriwe ku wa 08/05/2015, mu mahugurwa yateguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora igamije gukomeza kunoza imigendekere myiza y’amatora arangwa na Demokarasi mu Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel ubwo yatangizaga aya mahugurwa yasabye izi nzego kumanuka hasi basobanurira abaturage ubu buryo kugirango amatora yose agiye kuba bajye bayagiramo uruhare kuko aribo aba yashyiriweho kugirango abatowe baharanire iterambere ry’abaturage
Ibi kandi ngo imvururu zikunze kuvuka mubindi bihugu aho usanga mubihe by’amatora abenshi baba bahunze mugihe mu Rwanda usanga biba ari ibirori bitewe nuko amatora ajya kuba abaturage barasobanukiwe n’ibyiza byayo
Bimwe mubyiza amatora y’U Rwanda agira abaturage ni uko abaturage aribo bitorera abayobozi kandi bakagaragaza ibyo bazabagezaho mbere yuko batorwa , ikindi ni uko abayobozi begera abaturage bakabakemurira ibibazo nyuma yinshingano batorewe nkuko bisobanurwa na Mutabaruka Sylvestre umuhuza bikorwa w’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke
aha kandi asaba abaturage kujya bagaragaza uruhare rwabo mu matora no kubibakorerwa nyuma y’amatora kugirango buzuze inshingano baba baremereye abaturage baba barabatoye.
Habimana Emmanuel avuga ko biro zinama jyanama z’imirenge arizo zihagarariye abaturage bo mu mirenge bashyira mu bikorwa amatora ni muri urwo rwego avuga ko abafasha kwegera abaturage bayoboye bibukiranya amahame agenga n’akamaro afitiye iterambere ry’igihugu muri rusange.
Â