Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 12th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Gisagara: Abarokotse Jenoside barasabwa kudaheranwa n’agahinda

    Abarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara barasabwa gukomera ntibaheranwe  n’agahinda, ahubwo bagaranira kwigira binyuze mu kwitabira umurimo.

    3

    Ibi barabisabwa na Jean Damascene Renzaho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora, nyuma y’uko kuri uyu wagatandatu mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda biciwe mu kigo nderabuzima cya Gisagara, abarokotse bongeye kugaragaza akababaro n’ibikomere bagiriye muri iyi Jenoside.

    Bigizwemo uruhare n’abari abayobozi na bamwe mu baturage bari batuye ikitwaga komine Ndora, mu karere ka Gisagara, mu kigonderabuzima cya Gisagara giherereye muri uyu murenge ngo hiciwe abarwayi bataramenyekana umubare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

    Donatille Kamaraba umwe mu barokokeye muri iki kigo nderabuzima, avuga uburyo interahamwe zazaga gutwara abarwayi, zigafatiraho n’abarwaza ndetse na bamwe mu baganga maze zikabica nabi urwa agashinyaguro.  Gusa Kamaraba avuga ko kuba yarabashije kurokoka bimuha icyizere cyo kubaho ndetse akabasha gukora akizamura.

    Ati “Ibyo byose nabiciyemo ariko nahisemo kudahera hasi, kudaheranwa n’agahinda kandi ndabishobora kuko ndakora nkibeshaho”

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora Renzaho Jean damascene nawe arasaba abarokotse Jenoside yaorewe abatutsi bo muri uyu murenge kwihangana bagakomera n’ubwo bafite ibibazo byinshi, abasaba kudaheranwa  n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwigira bakihesha agaciro babokesha umurimo.

    Ati “Ibibazo biracyahari ariko abarokitse Jenoside turabasaba gukomeza kwihangana, bagakomea kuba intwari, bagakora bakiteza imbere”

    Kuba hari abari abakozi b’ibigo nderabuzima bijanditse muri  Jenocide yakorewe abatutsi aribo bagombaga gufata iya mbere mukubungabunga ubuzima bw’abantu, bamwe mu baganga bo mu karere ka Gisagara bavuga ko babonye isomo kandi ko ubu baharanira gusigasira amagara aho kuyasesa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED