Gatagara ya Nyanza bibutse banunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Abanyagatagara baturutse igihugu cyose ndetse no hanze yacyo tariki 09 Gicurasi 2015 bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse banunamira inzirakarenganze zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Gatagara ruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane wabimburiwe na misa yo kuzisabira no gukomeza abarokokeye Jenoside i Gatagara no mu nkengero zaho.
Murengerantwari Jean Nepo uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi i Gatagara yavuze ku mibereho y’abayorokotse atangaza ko hari bamwe batarabona amacumbi.
Ngo kuba hashize imyaka 21 jenoside ibayeho mu Rwanda hari abatagira amacumbi ni ibintu biteye intimba.
Afatiye ku rugero rwa bugufi rw’ukuntu abantu batinya udutonyaga tw’imvura tukabakangaranya yavuze ko hari abarokotse Jenoside badafite aho kutwikinga muri iyo myaka yose ishize jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza FPR mu Rwanda.
Nk’uko yakomeje abarokotse Jenoside  baracyanabangamiwe n’ikibazo cy’imitungo yononywe muri Mata 1994 itarabasha kwishyurwa n’abayangije kubera ko bamwe bigometse ku byemezo by’inkiko Gacaca.
Uretse ibi bibazo yagaragaje nyiyabuze gushima intambwe imaze guterwa n’abarokotse Jenoside muri rusange babifashijwemo na Leta y’Ubumwe ndetse n’ikigo cya HVP ( Home de la vierge des Pauvres de Gatagara) cyabafashije mu kubaha ubutaka bubatsemo urwibutso rwa Jenoside rwa Gatagara rugaragaza n’amwe mu mazina y’abahashyinguye.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukankubana Jeannette yagaragaje inzira y’umusaraba bake baharokokeye jenoside banyuzemo ariko asoza ashima intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka igeze ahashimishije ngo n’ubwo urugamba rwo kwiteza imbere rwo rugikomeje.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah waje kwifatanya n’abanyagatagara mu muhango wo kwibuka abatutsi bahiciwe muri Jenoside yavuze ko akarere ka Nyanza kiteguye gutanga ubufasha bushoboka ku bibazo byose byagaragajwe birimo kubakira imfubyi zidafite aho kuba ndetse no gushyira ingufu mu kwishyuza imitungo yangijwe muri jenoside.