Imbaraga zahagaritse Jenoside zimaze kwikuba inshuro nyinshi ntizasubira-Mugananfura
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, Muganamfura Silvestre, arahamya ko nta jenoside izongera kuba ukundi mu Rwanda, kuko imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika ubu zabaye nyinshi.
Uyu muyobozi yatangaje ibi kuwa 09/05/2015 mu gikorwa cyo kwibuka inzerakarengane 7822 zazize jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Gatagara ruri muri uyu murenge.
Maganamfura, yavuze ko jenoside yabereye mu Rwanda yakoranywe ubugome budasanzwe igahata imbaga y’Abatutsi, ikaza guhagarikwa na n’abasirikare ba RPF.
Akavuga ko nubwo iyi jenoside yabaye igahitana abantu benshi, ahunuriza abantu ko jenoside idashobora kuzongera kubaho mu Rwanda, kuko imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika, ubu zamaze kwiyongera cyane.
Uyu muyobozi akaba yashimiye cyane ingabo z’u Rwanda, zemeye kwitanga zigahagarika jenoside yari igiye gutsembaho Abatutsi.