Nyamagabe: Ikibazo cy’ubujura kimwe mu bihungabanya umutekano bitewe n’amarondo adakorwa neza
Ubujura buciye icyuho cyangwa ubukoreshejwe kiboko, ni kimwe mu bibazo bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bitewe n’uko amarondo adakorwa neza cyangwa se ntanitabirwe.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere, yo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2015, hagaragajwe ko ubujura buza ku isonga cyane cyane ubw’amatungo, mu bihungabanya umutekano kandi ugasanga bukorerwa mu midugudu, bikagaragaza ko amarondo adakorwa neza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yatangaje ko irondo ritagenzuwe rikoshobora gukorwa ariko ugasanga nta musaruro ritanze kandi ko bidakwiye ko umuturage yakwibwa ibye bimufasha gutera imbere.
Yagize ati: “ igisubizo ku musaruro w’irondo nk’imwe ngamba zafashwe ni uruhare rw’ubuyobozi n’izindi nzego zose zunganira mu mutekano mu kugenzura amarondo ariko no mu kujya inama uburyo yakorwa akarushaho gutanga umusaruro.â€
Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko raporo zigaragaza ko hari aho amarondo akorwa neza ariko nanone hakaba naho ubuyobozi bwigenzurira bugasanga adakorwa neza.
Yagize ati: “natwe abayobozi mu nzego zitandukanye, tugenzura amarondo, tukareba uko akorwa hari aho rero ugera ugasanga harimo icyuho, mu gihe rero hari aho ubujura bugaragara ni uko aba atakozwe neza, ariko hari aho akorwa neza abaturage bamaze kubigira ibyabo.â€
Zimwe mu ngamba zo gukumira ubu bujura zafashwe muri iyi nama, hari ugukomeza gushishikariza abaturage kwicungira umutekano bitabira amarondo hamwe n’uruhare rw’ubuyobozi mu kuyagenzura kandi buri wese akabigira ibye bityo umutekano ukagerwaho.
Ubufatanye n’ubugenzuzi buhoraho mu gucunga umutekano akaba ari bwo buzakomeza gukoreshwa kandi ntihabeho kwirara kuko gucunga umutekano ari uguhozaho.