Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, May 16th, 2015
    Feature / featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / Recent News | By gahiji

    Rulindo: abayobozi mu nzego z’ibanze ngo basanga EAC bayungukiramo byinshi

    Rulindo: abayobozi mu nzego z’ibanze ngo basanga EAC bayungukiramo  byinshi

    Kuri uyu wa kane tariki ya 14/5/2015,mu karere ka Rulindo hatangiye amahugurwa mu bayobozi b’inzego z’ibanze ,ku bijyanye no gusobanurira aba bayobozi imikorere y’uyu muryango nyafurika w’ibihugu by’iburasirazuba (East African Community ),aho basobanurirwa inyungu bawufitemo ,n’uburyo bashobora gukorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Aya mahugurwa bakaba barimo bayahabwa n’abagize ihuriro ry’imiryango  itegamiye kuri Leta (Societe Civile) mu rwego rwo kubafasha kumva neza imikorere y’uyu muryango ,ndetse n’inyungu bawufitemo nk’abanyarwanda.

    Abitabiriye aya mahugurwa biganjemo abahagariye abagore hamwe n’urubyiruko mu karere ka Rulindo ,bakaba barimo basobanurirwa ibimaze kugerwaho n’uyu muryango ,aho banatanga ibyifuzo bifuza ,mu buryo bwo kunoza imihahirane y’ibihugu byose bihuriye muri uyu muryango.

    Mu byo aba bayobozi barimo  bagaragaza nk’inyungu kuri uyu muryango ,ikiza ku isonga ngo ni uburyo abantu bashobora gutembera no guhahira  mu bihugu bigize uyu muryango nta byangombwa bihambaye batswe ,aho batanga urugero ko kujya mu Buganda ari irangamuntu gusa werekana.

    Munyaneza Venuste uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Rusiga yagize ati”EAC dusanze  idufitiye akamaro kuko tuzajya duhahirana n’abagize ibi bihugu ku buryo bworoshye.”

    Gusa ariko ngo hari n’imbogamizi aba bayobozi basanga ko zikibangamiye abanyarwanda mu kubasha gukorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango,aho Ku isonga ngo harimo nko kuba hakiri ibiciro biri hejuru mu bijyanye n’itumanaho mu bindi bihugu bisangiye uyu muryango n’uRwanda,ibijyanye n’amashuri ahenze kuyigamo n’ibindi.

    Bakaba basaba ko izi mbogamizi zakurwaho mu bihugu byose bigize EAC,bityo abantu bose bakabasha kwisanzura ,bagakorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango nta nkomyi.

    Uku kwishyira hamwe kw’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba muri uyu muryango EAC ,kwatangiye mu mwaka 1967, aho byatangiye uhuriweho n’ibihugu bitatu gusa,ari byo Kenya ,Tanzaniya na Uganda .Gusa nyuma haje kwiyongeraho uRwanda ndete n’uBurundi.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED