Nyamasheke: Uwarokotse akomeje gushegeshwa no kwimwa amakuru y’aho uwe yajugunywe
Kimwe mu bintu bikomeje gutera intimba n’agahinda bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyamasheke ni ukubura ababo ndetse bakaba batarabonye amakuru y’aho ababishe babajugunye.
Ubu ni bumwe mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, mu gikorwa cyo kwibuka abakozi n’inshuti bakoraga muri uru ruganda, bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Mukarusine Olive ni umwe mu barokokeye muri urwo ruganda, avuga ko yakoresheje imbaraga zose ngo abashe kumenya aho umugabo we yajugunywe nyuma yo kwicwa, bakamubwira amakuru y’ibinyoma agahingisha ahantu hose ngo arebe ko yamubona ariko kugeza na nubu akaba ataramenya aho umugabo we yajugunywe.
Agira ati “nakoresheje imbaraga zose zishoboka narahinze ahashoboka n’ahadashoboka, umugabo wanjye yishwe ku manywa y’ihangu, ngo amara iminsi ibiri atahambwa ndetse baza kumbwira ngo ninze ndebe aho banyandururira, ntako ntagize ngo mbashe kumushyingura ,  ibikomere ni byose ndacyasaba imbabazi ngo bambwire aho bamushyizeâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, kamali Aime Fabien, yanenze bikomeye abakozi b’uruganda rwa Gisakura uburyo baterekana urukundo no gufashanya ngo bafashe umuvandimwe kumenya aho uwe yajugunywe kandi yarishwe ku manywa, avugaa ko ntacyo bazageraho mu gihe bagifite imitima ikinangiye gutyo.
Yagize ati “niyo mwagira miriyari y’amafaranga ariko mudashyize hamwe mudafite urukundo ntacyo mwaba mwarakoze mubitekerezeho kandi mufate umwanzuro, nkuko mwifuza ko umunsi mwagiye cyangwa abanyu bagiye bashyingurwa namwe nimufate icyemezo muruhure umuntu nkamweâ€.
Kamali yasabye uwarokotse kubona ko mu rwibutso hashyinguwemo n’uwe bityo bitume umutima we utuza.
Umuyobozi w’uruganda rwa rw’icyayi rwa Gisakura , Satendra Kumar Tyalii, yavuze ko amaze imyaka itanu mu Rwanda kandi ko atahwemye kwifatanya n’abanyarwanda, akavuga ko hari amasomo menshi abantu bashobora gukura mu kwihangana kw’abarokotse , bityo amateka akabaho kugira ngo abantu bige kandi bikosore mu makosa bakoze.
Yagize ati “Imana yaturemye idukunda tugomba gukundana no kubana mu mahoro dukomeze dukunde Imana kandi twubahaneâ€.
Mu ruganda rwa Gisakura niho abatutsi benshi bari bahungiye, baza kujyanwa aho bita I Nyamasheke mu ma madokoka barabica barabamara, abakozi bahoze bakore muri uru ruganda bagera kuri 33 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Muri iki gikorwa haremewe abarokotse babiri bahawe inka buri umwe ndetse n’ibihumbi 25 byo kubaka ikiraro buri umwe.