Rubavu: Â Bijihije umunsi wo kwibohora batanga miliyoni 37.5 zo kwifatanya na Gen Karake
Milliyoni 38 471 110 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yakusanyijwe n’abikorera mu karere ka Rubavu kugira ngo azashyirwe mu kigega Ishema ryacu kizafasha gutanga ingwate yatswe Lt Gen Karake Karenzi wahejejwe mu gihugu cy’Ubwongereza n’inzego z’ubutabera zaho.
Mabete Dieudonne ukuriye urwego rw’abikorera mu karere ka Rubavu avuga ko amafaranga yatanzwe n’abikorera mu karere ka Rubavu, abakozi bakora mu bigo bitandukanye harimo n’abakorera Leta, amakoperative n’abaturage bashaka kwita na Karake Karenzi.
Milliyoni 38 471 110 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe hashingiwe uko abantu bifite kandi babishaka, Mabete akaba avuga ko kwifatanya na Karake biri mu kwamagana agasuzuguro u Rwanda rwashyizweho n’igihgu cy’Ubwongereza.
“Karake yaharaniye kubohoza igihugu cyacu, ubu twishimira ko dutekanye. Ifatwa rye si we rireba gusa ahubwo rireba abanyarwanda bose kuko umuntu wagaritse Jenoside kumurega ibirego nkibyo Karake aregwa ni agasuzuguro kandi tugomba kukamagana twifatanya nawe.â€
Tariki ya 6/7/2015 biteganyijwe ko amafaranga azashyirwa kuri konti 00040-0677862-38 muri Banki ya Kigali cyangwa 400.3820333-11 muri Banki y’abaturage zafunguriwe ikigega cyo guhangana n’agasuzuguro amahanga agirira u Rwanda.
Abikorera bo mu karere ka Rubavu bakurikiye abacuruzi 36 bateranyije amafaranga y’u Rwanda angana 120.600.000 mu gukangurira abanyarwanda gutanga inkunga yabo kugira ngo amafaranga y’ingwate yose urukiko rwasabye Lt. Gen. Karenzi Karake abonekere igihe.
Mu ntara y’Uburengerazuba amafaranga yo gushyira mu kigega cyo guhangana n’agasuzuguro amahanga agirira u Rwanda akaba ari gukusanywa, aho akarere ka Rusizi bamaze kwemeza gutanga miliyoni 25 naho utundi turere ngo ntibarumvikana ayo bazatanga.