Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 9th, 2015
    Block4--ibikorwa-National / featured1 / Kinyarwanda | By gahiji

    Ntawabona amagambo yo gushimira inkotanyi zabohoye u Rwanda-Izabiriza

    Ntawabona amagambo yo gushimira inkotanyi zabohoye u Rwanda-Izabiriza 

    Ubwo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bizihizaga isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rubohowe, Jeanne Izabiriza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, na we utuye muri uyu murenge, yavuze ko nta wabona amagambo yo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Mu ijambo rye, Madamu Izabiriza hari aho yagize ati “hari abavuga ngo bamaze imyaka 21, kuko iyayibanjirije yari mibi cyane.” Yunzemo ati “Ubu se umuntu yabwira iki Inkotanyi? Kwandika se birahagije? Kuririmba se birahagije? Gukora ibyiza se birahagije? Gutetesha se birahagije?” Ngo nta wabona amagambo ashimira bikwiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Yashimiye Inkotanyi rero zatabaye igihugu igihe cyari cyabaye umuyonga agira ati “Nkotanyi nziza, ni ukuri mbikuye ku mutima mwarakoze. “

    Yunzemo kandi ati “Mwishwe n’inzara, mwishwe n’inyota, mwishwe n’imbeho yo mu birunga, mwicwa n’abashakaga koreka u Rwanda, murwana no guhagarika jenoside, ntacyo mufite, ariko mwari mufite mwuka wera, Imana ibari imbere, ni yo mpamvu mvuga ko muri intumwa z’Imana.”

    Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, na we yashimiye Inkotanyi, ndetse anashishikariza Abanyengoma gukora cyane, kuko ngo kwibohora nyako ari ugutera imbere, ndetse no guharanira ubusugire bw’igihugu kuri buri munyarwanda.

    Yagize ati “buri wese ku rwego rwe agomba kumva ko ibikorwa bye bigomba gutera imbere, umunsi ku wundi, akagira intambwe atera, nta gusubira inyuma. Ukumva ko ugomba kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza inyuma. Igihe cyose ukumva ko kuvugwa neza kw’igihugu, ubusugire bw’igihugu, ari yo neza yawe nk’umwenegihugu.”

    Clip 2

    Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu Murenge wa Ngoma, byitabiriwe na bamwe mu bahatuye, ariko byitabirwa kurushaho n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri uyu murenge, ndetse n’abamotari kimwe n’abanyonzi bahakorera.

    Ibi birori kandi byanaranzwe no gucinya akadiho, haba ku bantu bakuru ndetse no ku bana, haba mu ndirimbo zirata Inkotanyi, mu zirata insinzi, n’izindi.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED