Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 9th, 2015
    Block4--ibikorwa-National / featured1 / Kinyarwanda | By gahiji

    Kamonyi: Barishimira iterambere bagezeho nyuma y’imyaka 21 abanyarwanda bibohoye

    Barishimira iterambere

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 abanyarwanda bibohoye,  ku rwego rw’akarere abayobozi bifatanyije n’abaturage b’umudugudu wa Kiranzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga; ahakomoka intwari y’u Rwanda yatangije urugamba rwo kwibohora  Gen. Mj. Fred Gisa Rwigema.

    Abaturage b’uyu murenge barishimira iterambere  bagezeho nyuma yo kwibohora.  Musirikare Jean De Dieu, umwe mu baturage b’uyu murenge avuga ko hagaragaye impinduka mu guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati n’ubw’umuceri; abaturage bakaba bakorera hamwe mu makoperative kuko bageze ku bwiyunge

    Mu karere ka Kamonyi kose ngo hagaragara kudindira mu iterambere kuko nta bikorwa remezo bihagije byahabaga. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques akaba avuga ko aka karere gafite byinshi kamaze kugeraho kishimira nyuma yo kwibohora.

    Ngo mu karere kose nta na hamwe harangwaga umuriro w’amashanyarazi  ariko kuri ubu abayafite  bageze kuri 13,2% . Ikindi agarukaho n’ukwiyongera kw’ibigo byamashuri  yisumbuye bya Leta byavuye kuri kimwe cya Gs Remera Rukoma bigera kuri 54.  Avuga no ku bwiyongere bw’amavuriro n’amasoko yubakiye bigaragara mu mirenge igize akarere ka Kamonyi.

    Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi claver Gatete waje kwifatanya n’abanyakamonyi kwizihiza umunsi wo kwibohora, ahamya ko nyuma yo kwibohora, abanyarwanda bafungutse mu mutwe bagakora cyane, ku buryo ingengo y’imari y’igihugu yiyongereye. Ati  “Twavuye ku mafaranga nka miliyari 10 tujya kuri 50 none tugeze hafi miliyari 1800 nta kuntu rero wabigereranya”.

    Cyakoze  nubwo u Rwanda rwgabanyije impano rwahabwaga n’amahanga mu ngengo y’imari hakaba hakirimo agera kuri 20 % u Rwanda rubona nk’impano y’amahanga; Ambasaderi Gatete arasaba abanyarwanda bagomba gukora cyane bakitunga 100%  kuko iyo umuntu agutunze, agutegeka n’ibyo ugomba gukora .

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED