Nyabihu: Ibikorwa by’ umuganda muri 2014-2015 bifite gaciro ka miliyoni zisaga 684
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko ibikorwa byakozwe mu mwaka dusoje w’imihigo wa 2014-2015, byabagiriye akamaro gakomeye mu kwigira. Bongeraho ko byakemuye byinshi umuntu umwe cyangwa bake batari kwigezaho. Akaba ariyo mpamvu badashidikanya ku gaciro ka miliyoni zisaga zisaga 684 ibikorwa by’umuganda byahawe mu mwaka wose.
Ibi abaturage bakaba barabitangarije kigalitoday,ubwo hamurikwaga ibyagezweho mu mihigo y’uyu mwaka urangiye kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015.
Nizeyimana Venuste,umwe mu baturage bo mu murenge wa Karago avuga ko binyuze mu muganda,bakoze umuhanda uva muri santire ya Busoro y’Abasinga ugera ahitwa Cyamabuye,uhuza umurenge wa Karago n’uwa Jenda.
Uyu muhanda ukaba waragize akamaro kanini,muri uku kwezi kwa Kamena 2015,aho imodoka y’ikamyo yari ihetse mazutu hayiriye mu muhanda wa Kaburimbo ahitwa Nyirakigugu mu murenge wa Jenda igafunga umuhanda.
Uyu muhanda w’igitaka wakozwe binyuze mu muganda,ukaba warafashije imodoka zavaga Gisenyi zerekeza I Kigali cyangwa ziva I Kigali zijya Gisenyi,kubona indi nzira zica.
Umwe mu bashoferi witwa Kayibanda ukorera muri aka gace yagize ati “mu birori twari dufite, iyo uyu muhanda unyura Karago utaboneka,sinari kubona uko njyana abantu aho byabereye. Nawunyuzemo inshuro nyinshi ufasha n’abandi bashoferiâ€.
Colette yagize ati binyuze mu muganda harwanijwe ibiza byibasiraga benshi,none kugeza ubu byaragabanutse mu murenge wa Shyira.
Nyirabagenzi Sandrine wo mu kagari ka Gihirwa,umurenge wa Karago avuga ko bibyuze mu muganda hari imigezi myinshi yagendaga iteza amasuri n’inkangu yabungabunzwe amasuri aracika.
Umuganda wifashishijwe mu kurwanya isuri haterwa ibiti hanacukurwa imirwanyasuri mu duce duhanamye twa Nyabihu ndetse hanabungwabungwa imigezi iterwaho ibiti
Umwe mu baturage bo mu murenge wa Rambura,mu Gasiza avuga ko muri uyu murenge hubatswe amashuri abana babasha kwiga hafi mu buryo bworoshye. Yongeraho ko hakozwe imihanda ndetse n’inkangu zagwaga mu muhanda zigenda zisibwa. Ati “icyanshimishije cyane ni amashuri kuko abana biga ari benshi.â€
Uwizeyimana Emmanuel,umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu avuga ko umuganda ufatiye runini abaturage. Yongeraho ko bawuha agaciro bakurikije icyakozwe n’uburyo cyakozwemo.
Avuga ko muri uyu mwaka hakozwe ibikorwa byinshi birimo kubaka amashuri,imihanda n’ibindi bijyanye no kurwanya ibiza byibasiraga aka karere. Ati “nk’umurenge wa Karago bakoze umuhanda wagize akamaro kanini banahabwa igikombe cy’umuganda ku rwego rw’akarere.â€
Ati “ibyo byose byahawe agaciro bituma ibyakozwe mu muganda ku mwaka bigera ku mafaranga asaga miliyoni 680.â€
Muri rusange umuganda ukaba waritabiriwe n’abakabakaba 89% muri Nyabihu mu mwaka ushize w’imihigo. Muri bo 60% bakaba bari abagabo naho abagore bawitabira kuri 40%.
Uyu muturage wo mu murenge wa Rambura mu kagari mu Gasiza,avuga ko yashimishijwe n’uko binyuze mu muganda bubatse amashuri abana babo bakaba biga hafi