Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 10th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews | By gahiji

    Ruhango: Intore 1419 zishoje urugerero zashimiwe mu ruhame uko zitwaye

    Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku 1419 bari bamaze amezi agera kuri atandatu bari ku rugerero mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bashimiwe mu ruhame ibikorwa bakoze banashyikirizwa impamyabumenyi zigragaza ibikorwa byabaranze.

    Uru rubyiruko rwakoraga ibikorwa bitandukanye mu tugari twose tugize akarere ka Ruhango, guhera tariki ya 12/01/2015 bigasozwa tariki ya 26/06/2015, rwashimiwe ubwitange n’umurava rwagaragaje muri iki gihe.

    Bimwe mu bikorwa rwibanzeho muri iki gihe, birimo kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe guca imirire mibi no kurwanya bwaki mu bana, kwigisha abaturage gahunda za Leta n’ibindi bitandukanye.

    Ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi bakanashimirwa tariki ya 04/07/2015 ku munsi wo kwibohora, uwavuze mu izina ryabo Munyarukundo Jean Bosco atuye umudugudu wa Muyange akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, yashimye cyane Leta itkereza ku bikorwa byiza nk’ibi ikabimanura bikegera abaturage.

    Avuga ko aho bari bari mu baturage, basize bahakoze ibikorwa by’intangarugero byakiriwe neza. Agahamya ko nubwo bavuye ku rugerero, ariko ibikorwa bakoragayo, nubundi ngo ntibizahagarara kuko batazigera biganda gukora icyateza imbere igihugu cy’u Rwanda n’isi yose muri rusange.

    Ashyikiriza ishimwe aba basore n’inkumi, umunyamabanga wa Leta  muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, yashimye uru rubyiruko ubwitanjye rwagaragaje mu gihe cy’amezi atanu, rukigomwa indi mirimo yaruteza imbere, rugashishikazwa no kubaka igihugu.

    Arusaba ko rwakomerezaho, rukajya rusubira inyuma kureba ko ibyo rwakoze bitasubiye inyuma, ndetse rugahora hafi barumana barwo.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED