Ngororero : Abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko barasabwa gufasha akarere gukoresha ingengo y’imari
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero Bigenimana Emmanuel arasaba urwego rw’abafite ubumuga, inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko gufasha ubuyobozi bw’akarere gukoresha ingengo y’imari mu bikorwa bireba izo nzego.
Ibi uyu muyobozi abivuze nyuma y’uko urwego ayoboye rufashe icyemezo cyo kongerera ibyo byiciro amafaranga akarere kabahaga yo gukoresha maze akava kuri miliyoni 2 akagera kuri miliyoni 4 buri mwaka kuri buri cyiciro.
Nkuko abitangaza, ngo ayo mafaranga aracyari makeya hakurikijwe umuvuduko akarere kifuza ko izo nzego zikoreraho. Akaba ariyo mpamvu asaba ibyo byiciro gushyira imbaraga mu gukora bakagaragaza ubushobozi maze bagafasha akarere gukoresha ingengo yako mu bikorwa bimwe na bimwe birebana n’izo nzego.
Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga ngo bazasobanurirwa ibikorwa bashobora gukora nibagaragaza ubushobozi
Bigenimana avuga ko hari ibikorwa byinshi birebana n’ibyo byiciro ariko ugasanga komite nyobozi niyo irwana no kubikora kandi byaragenewe ingengo y’imari yashoboraga kunyuzwa mu nzego zavuzwe. Yemerera abayobozi b’izo nzego ko igihe bazaba bagaragaje ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa bimwe mu byateganyijwe mu karere bazajya abahabwa ingengo bakayikoresha.
Kampire Christine umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngororero yishimira ko bongerewe amafaranga akarere kabaha yo kubafasha mu mirimo. Avuga kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu kugaragaza ubushobozi maze bimwe mu bikorwa bibareba byategurwaga n’ubuyobozi bw’akarere bikajya bikorwa n’izo nzego.
Bimwe mu bikorwa bishoboka ko byazahabwa izo nzego igihe zizaba zigaragaje ubushobozi ni nko gutegura iminsi mikuru izireba, kwita kubazigize no gukora ubuvugizi hanze y’akarere no gutanga ubufasha kubantu bihariye babukeneye.