Ngororero : abaturage barifuza ko ba rwiyemezamirimo bajya bishyurirwa ku rwego rw’akarere
Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa no ku birangiriza ku gihe, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon asaba minisiteri y’imari n’igenamigambi ko ba rwiyemezamirimo bose bahabwa amasoko mu karere bajya bishyurwa binyujijwe mu karere kugira ngo babashe kubakurikirana.
Ruboneza avuga ko hari imishinga imwe nimwe ishyirwa mu mihigo nyuma yo kwemererwa amafaranga na za minisiteri cyangwa bimwe mu bigo bya Leta basanzwe bokorana, ariko akarere ntigahabwe amafaranga ngo abe ariko kishyura ba rwiyemezamirimo nyamara gafite inshingano zo kubagenzura no kubakurikirana.
Akomeza avuga ko hari ingero, nk’umuhanda w’igitaka wagombaga kuzamura ubuhahirane hagati y’akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro. Uyu muhanda umaze imyaka 3 yaratawe na Rwiyemezamirimo wanambuye abawukozemo. Akarere ngo ntikabashaga kwishyuriza abaturage cyangwa gukurikirana rwiyemezamirimo umunsi ku munsi kuko atari ko kahawe amafaranga yo kwishyura.
Ruboneza avuga ko akarere kafashe ingamba zo gukurikirana ba rwiyemezamirimo agasaba ko kanagira uruhare mu kubishyura
Avuga ko mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka nyuma yo gutanga amasoko nko kwambura abaturage cyngwa gukora nabi ibyo bahawe, akarere ngo kiyemeje ko mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo kabanza kugenzura niba yaratunganyije ibyo yehawe kandi yarishyuye abakozi. Ibi ariko ngo biragoye kubigeraho iyo hari ba rwiyemezamirimo bishyurwa n’izindi nzego.
Ibi babisabye nyuma y’uko inama njyanama isabye komite nyobozi ko nta bibazo byo kwambura abaturage cyangwa kudindiza imirimo ari nabyo bituma hari amafaranga asaguka nyuma y’ingengo y’imari bizongera kugaragara.
Kubwimana Emmanuel, umukozi wa MINECOFIN akaba avuga ko bagiye gukora ubuvugizi muri minisiteri no mu bindi bigo maze ibyo umuyobozi w’akarere asaba bakaba babyemererwa. Avuga ko icyo minisiteri akorera ishyira imbere ari imigendekere myiza y’igenamigambi riba ryateguwe.