Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 23rd, 2015
    Block4--ibikorwa-National / Feature / featured1 / Kinyarwanda | By gahiji

    Nyamagabe: Urubyiruko rufite byinshi rushingiraho rusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yongerwa

    Nyamagabe: Urubyiruko rufite byinshi rushingiraho rusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yongerwa

    Urubyiruko rwo mu murenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, rufite byinshi rushingiraho rusaba ko itegeko nshinga ku ngingo yaryo y’101 rivugururwa, umukuru w’igihugu cy’U Rwanda Paul Kagame akabasha kwiyamamariza manda ya gatatu kubera ibyiza yarugejejeho.

    Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015, mu Umurenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe, abaturage barenga 3,000 bitabiriye igikorwa cyari kiyobowe na bamwe mu badepite bagize inteko inshingamategeko, cyo kugaragaza impamvu bifuza ko itegeko nshinga ryavugururwa.

    Nyamagabe: Urubyiruko rufite byinshi rushingiraho rusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yongerwa

    Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kubaza abaturage impamvu bifuza ko itegeko nshinga ryavugururwa, kugira ngo umukuru w’igihugu ahabwe amahirwe yo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, kandi n’abatifuza ko rihinduka bahabwe urubuga.

    Urubyiruko rwo muri uyu murenge rukaba rwatangaje ko rwifuza ko iri tegeko ryavugururwa kuko nk’abari abakene bakuwe mu ubwigunge bakabasha nabo kwiga kandi ku buntu.

    Nyamagabe: Urubyiruko rufite byinshi rushingiraho rusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yongerwa

    Venuste Hakizimana wiga mu mwaka wa kane ishami ry’amateka, ubukungu na gewogarafi aravuga ko umukuru w’igihugu akwiye gukomeza kuyobora kuko yabaye amashuri bakigira ubuntu.

    Aragira ati “Nkatwe twari tuvutse mu miryango ikennye, ntabwo twari kubasha kwiga ariko yaduhaye amashuri y’ubuntu turiga rero turumvako itegeko snhinga ryabihindura, agakomeza akyobora bityo natwe tugakomeza kugira imbere heza.”

    Phillipe Byiringiro nawe aravuga ko ngo ashimira umubyeyi wibutse abaciye bugufi kandi buri mwana wese yaba umukobwa yaba umuhungu akemererwa kwiga.

    Aragira ati “mbere twumvaga ko higa abana babayobozi bakomeye, ariko uwo mubyeyi yabonye ko hari abantu batishoboye adushyiriraho amashuri, dukorana ibizami bya leta n’abiga mu bigo bikomeye tugatsinda hakaba n’abo turusha rero akwiye gukomeza kuyobora.”

    Abaturage bakaba bahawe umwanya wo gusobanura impamvu umukuru w’igihugu yakomeza kuyobora, aho benshi bashingiraga ku bikorwa umukuru w’igihugu yabagejejeho bavuga iby’iterambere n’ibyabakuye mu bukene.

    Abaturage bo muri uyu murenge wahoze ari komini Karambo, bakaba baricwaga n’inzara bitewe no kuteza kandi kakaba n’agace kari gakennye kurusha utundi mu gihugu hose.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED