Nyamagabe: Urubyiruko rufite byinshi rushingiraho rusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yongerwa
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, rufite byinshi rushingiraho rusaba ko itegeko nshinga ku ngingo yaryo y’101 rivugururwa, umukuru w’igihugu cy’U Rwanda Paul Kagame akabasha kwiyamamariza manda ya gatatu kubera ibyiza yarugejejeho.
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015, mu Umurenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe, abaturage barenga 3,000 bitabiriye igikorwa cyari kiyobowe na bamwe mu badepite bagize inteko inshingamategeko, cyo kugaragaza impamvu bifuza ko itegeko nshinga ryavugururwa.
Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kubaza abaturage impamvu bifuza ko itegeko nshinga ryavugururwa, kugira ngo umukuru w’igihugu ahabwe amahirwe yo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, kandi n’abatifuza ko rihinduka bahabwe urubuga.
Urubyiruko rwo muri uyu murenge rukaba rwatangaje ko rwifuza ko iri tegeko ryavugururwa kuko nk’abari abakene bakuwe mu ubwigunge bakabasha nabo kwiga kandi ku buntu.
Venuste Hakizimana wiga mu mwaka wa kane ishami ry’amateka, ubukungu na gewogarafi aravuga ko umukuru w’igihugu akwiye gukomeza kuyobora kuko yabaye amashuri bakigira ubuntu.
Aragira ati “Nkatwe twari tuvutse mu miryango ikennye, ntabwo twari kubasha kwiga ariko yaduhaye amashuri y’ubuntu turiga rero turumvako itegeko snhinga ryabihindura, agakomeza akyobora bityo natwe tugakomeza kugira imbere heza.â€
Phillipe Byiringiro nawe aravuga ko ngo ashimira umubyeyi wibutse abaciye bugufi kandi buri mwana wese yaba umukobwa yaba umuhungu akemererwa kwiga.
Aragira ati “mbere twumvaga ko higa abana babayobozi bakomeye, ariko uwo mubyeyi yabonye ko hari abantu batishoboye adushyiriraho amashuri, dukorana ibizami bya leta n’abiga mu bigo bikomeye tugatsinda hakaba n’abo turusha rero akwiye gukomeza kuyobora.â€
Abaturage bakaba bahawe umwanya wo gusobanura impamvu umukuru w’igihugu yakomeza kuyobora, aho benshi bashingiraga ku bikorwa umukuru w’igihugu yabagejejeho bavuga iby’iterambere n’ibyabakuye mu bukene.
Abaturage bo muri uyu murenge wahoze ari komini Karambo, bakaba baricwaga n’inzara bitewe no kuteza kandi kakaba n’agace kari gakennye kurusha utundi mu gihugu hose.