Gisagara: Ni ubwa mbere babonye umuyobozi ugabira inka igihugu cyose
Abaturage bo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara baravuga ko Perezida Paul Kagame nta muyobozi wigeze amusumbya gukunda abaturage, we ugabira igihugu cyose inka, bityo bakaba basaba ko yabayobora kugera ashaje atagishoboye.
Kuri uyu wagatatu tariki 22/03/2015, nyuma yo gusobanurirwa n’abadepite Spéciose Mukandutiye na Thierry Karemera, icyo itegeko nshinga aricyo byumwihariko n’ingingo ya 101, abatuye umurenge wa Musha mu bitekerezo byabo bagiye bavuga ku ihinduka ry’iyi ngingo.
Iyi ngingo ya 101 y’itegeko nshinga, aba abaturage bavuga ko idakwiye kubabangamira ngo ibabuze kuzongera kwitorera perezida Kagame kugirango abayobore.
Umusaza Hakizumwami w’imyaka 76 utuye muri uyu murenge ati « Nabonye ingoma nyinshi yewe n’iza cyami nazibayemo, ariko sinigeze mbona umuyobozi ugabira igihugu cyose inka nka Kagame, nakomeze ayobore rwose tutazarwara ubworo »
Kimwe n’uyu musaza abatuye umurenge wa Gishubi bagaruka kuri gahunda ya Girinka bashima perezida Kagame aho bahamya ko batari kuzapfa batunze nono ubu nabo bakaba bitwa aborozi.
Nyiramana Gloriose nawe avuga ko kuva mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994, iwabo nta wagiraga inka, ariko ubu we akaba yaragezweho na girinka akaba anywa amata.
Ati « Umubyeyi witaga ku bana be iyo apfuye abana bitwa imfubyi, Kagame ntapfuye arahari, bishaka kutugira nk’imfubyi kandi ahari, nibahindure iyo ngingo akomeze atwigerezi ku majyambere »
Uretse Girinka kandi abatuye Musha, bagaragaje impamvu nyinshi bashingiraho bavuga ko iriya ngingo ya 101 yahinduka bakazitorera Perezida Paul Kagame zirimo nko kuba yarahaye ijambo umugore,uburezi kuri bose, umutekano n’ibindi.
Aba baturage bose icyo bagiye bagarukaho ni uko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame imyaka yose azaba agifite ubuzima.
Ubwo akarere ka Gisagara kagezaga ubutumwa bw’abaturage mu nteko, busaba ko ingingo ya 101 yahindurwa, inyandiko zose hamwe zageraga mu bihumbi 163.000.