Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jul 25th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Ruhango: Abafatanyabikorwa barasabwa gukora igenamigambi rinogeye abaturage

    Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje  bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango tariki ya 21/07/2015, n’imiryango mpuzamahanga 21  itegamiye kuri leta  ikorera muri aka  karere, Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije mu karere ka Ruhango, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko  hari bamwe mu bafatanyabikorwa bataranoza neza igenamigambi.

    Iyi nama  yari igamije gukora isuzuma  ry’ibikorwa byagezweho, ibitaragezweho ndetse n’imbogamizi abafatanyabikorwa bahuye  nayo yatumye  bimwe mu bikorwa  byimurirwa mu wundi mwaka.

    Twagirimana, avuga ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa  bakora ibikorwa batagendeye  kuri gahunda y’iterambere ry’akarere kandi ari ryo ubuyobozi bw’akarere bushingiraho mu kwesa imihigo baba baremereye abaturage,  bafatanyije  n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta bakorera imirimo yabo  hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ruhango.

    Uyu muyobozi avuga ko bakoranye  umwiherero  n’abafatanyabikorwa ugamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa, ariko ugasanga hari bamwe  mu bakoze batabishyira mu bikorwa kubera ko  hari amafaranga baba barateganyije  mu  ngengo y’imali yabo,  umwaka ukarangira adakoreshejwe  igikorwa  kikagumaho.

    Gusa uyu  muyobozi yirinze gutunga  agatoki, bamwe mu bakozi b’iyi miryango mpuzamahanga, batanoza neza igenamigambi, ahubwo ashimira imwe mu miryango mpuzamahanga, yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byazamuye imibereho y’abaturage, mu buhinzi, ubworozi  ndetse n’uburezi.

    Ndagijimana Paul, Uhagarariye  umuryango mpuzamahanga wo kurwanya inzara “Food For the Hungry International” mu karere ka Muhanga na Ruhango, avuga ko  mu mirenge ibiri  yo mu karere ka Ruhango uyu muryango ukoreramo, bateganya  mu ngengo y’imali yabo miliyoni 100 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ibyumba by’amashuri, n’ubwiherero, kugura  amafumbire n’imbuto nziza, ndetse no kwishyurira  amafaranga  abanyeshuri baturuka mu miryango ikennye.

    Burezi Eugène, Umunyamabanga Uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Ruhango, avuga ko  nyuma yo gukora isuzuma ry’imihigo,  bamanuka bakajya kureba niba  ibikorwa bateganyije bihura nukuri kugirango  aho bibeshye  hakosorwe.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED