Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jul 25th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Kabatwa: Ngo ntibahindura umutoza w’ikipe itsinda ahubwo bifuza kumugumana iteka

    Abadepite Uwayisenga Yvonne na Uwamama Marie Claire bandikaga ibyo abaturage bavugaga byatumye bifuza ko ingingo y’101 yahinduka

    Bagendeye kubyo bamaze kugeraho mu iterambere,bamwe mu baturagebo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu,basanga nta mpamvu yo guhindura umutoza w’ikipe itsinda,ahubwo ngo bifuza kumugumana iteka.

    Bagendeye kubyo bamaze kugeraho basanga nta wahindura umutoza w’ikipe itsinda

    Bagendeye kubyo bamaze kugeraho basanga nta wahindura umutoza w’ikipe itsinda

    Ibi bakaba babitangaje imbere ya bamwe mu badepite bari muri uwo murenge kuri uyu wa 22 Nyakanga 2015, babasobanurira impamvu zatumye bandika basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka,maze bakitorera Perezida Kagame ubuziraherezo.

    Demokarasi avuga ko bifuza kugumana iteka umutoza uyobora ikipe itsinda

    Demokarasi avuga ko bifuza kugumana iteka umutoza uyobora ikipe itsinda

    Demokarasi Jean Damascène umuturage utuye mu mudugudu wa Kimitoni,akagari ka Myuga mu murenge wa Kabatwa ni umwe mu banditse asaba ko ingingo y’ 101 yahinduka Paul Kagame akagumya kuyobora u Rwanda.

    Yagize ati“ubundi ikipe y’umupira iyo ifite umutoza mwiza,nta na rimwe yifuza ko uwo mutoza yayiva iruhande. Rero nk’umunyarwanda ukunda igihugu,numvaga ko Perezida Kagame twagumana igihe cyose akiriho,kuri njye nta mubare wa manda numva nashyiraho”.

    Yongeraho ko hari impamvu nyinshi zituma avuga ko kagame ari umutoza mwiza kandi ayoboye ikipe itsinda. Iya mbere ngo ni uko yahagaritse abacengezi bari baribasiye uwo murenge.

    Izindi ngo hari ibikorwa by’iterambere byivugira,byageze muri uyu murenge kandi utari warigeze.Muri byo,avugamo amazi.

    Demokarasi n’abandi baturage barenga 20 bavuzeko nta soko n’imwe y’amazi yabaga muri uwo murenge, ku buryo abaturage basangiraga amazi n’inyamaswa kuko bajyaga kuyashaka muri Pariki y’ibirunga.Ngo kugeza ubu  amazi akaba yarahageze nta kibazo.

    Amazi bagejejweho,umuhanda n’umuriro biri mubyo abaturage benshi bashimiye Perezida Kagame

    Amazi bagejejweho,umuhanda n’umuriro biri mubyo abaturage benshi bashimiye Perezida Kagame

    Yongeraho ko muri uyu murenge hatigeze umuriro w’amashanyarazi none kugeza ubu amashanyarazi yageze hafi mu midugudu yose.

    Ikindi bagarutseho ngo muri uwo murenge nta muhanda wahabaga kuko kari agace k’amakoro gusa,dore ko ari naho habarizwa ikirunga cya Kalisimbi.

    Kugeza ubu,umuhanda Sahwara-Kabatwa ubahuza na Kaburimbo warakozwe kandi bishimira ko wahesheje agaciro umusaruro w’ibirayi  mwinshi uva muri ako gace.

    Ikindi abaturage bagarutseho ngo ni uko Perezida Kagame akunda abakene,ku buryo abakene baboroje muri gahunda ya Girinka,abadafite aho baba barubakirwa.

    Mukecuru Nyiragasanzwe Yorima yagize ati “aho mba ni Kagame,kwivuza niwe mbikesha kuko andihira mitiweli n’abana banjye uko ari 8.”

    Ikindi cyatumye bifuza ingingo y’101 yahinduka,ngo ni uburyo Perezida Kagame yimitse ubumwe n’ubwiyunge,abanyarwanda bose bakaba babana mu mahoro,mu gihe bavuga ko bagendeye ku mateka ya Kabatwa nta wakekaga ko byashoboka.

    Ibi bikabatera kumufata nk’umutoza mwiza,uyobora ikipe itsinda kandi bifuza kugumana nawe iteka.

    Abaturage bishimira ko umuriro w’amashanyarazi n’umuhanda byabagezeho none bavuye mu bwigunge

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED