Kirehe: Polisi yangije ibiyobyabwenge bya miliyoni zikabakaba 175
Ku mugoroba wo kuwa 22 Nyakanga 2015 mu kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza Polisi yangije ibiyobyabwenge imbere y’imbaga y’abaturage bifite agaciro ka Miliyoni 174 n’ibihumbi 948 by’amafaranga y’u Rwanda.
IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba akaba ashinzwe n’ubugenzacyaha avuga ko impamvu bahisemo kubyangiririza mu kagari ka Gasarabwayi ari uko ariho ibyinshi byambukira.
Ati “urabona aha twegereye igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya urumogi niho ruturuka, twe mu Rwanda ntarwo duhinga, nubwo bo batabifata nk’ibiyobyabwenge ariko twe mu Rwanda ni ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa n’iterambere ry’igihuguâ€.
Yakomeje avuga ko Polisi igerageza kubikumira ariko kubera ko abatanzaniya bahahirana n’abanyarwanda bikagorana gufata buri wese kukobanyura mu nzira zihishe.
Ati“ bakoresha utwato duto banyuze mu twambu nka Gicuma yo muri Gahara bakunze kwita icyambu cya kane, icyambu cya Nyamaswa muri Gahara, Rwantonde muri Gatore izo ni inzira zihishe cyane uretse ko abenshi Polisi ibacakira batararenga umutaruâ€.
Cyiza Vincent watanze ubuhamya ko yabayeho atunzwe n’urumogi nyuma aza no kubifungirwa igihe kirekire ngo  asanga ntacyo bimaze kuko ngo nta nyungu n’imwe yigeze akuramo uretse kudindira mu bwenge no mu iterambereâ€.
IP Kayigi avuga ko abaturage babijyamo bibatera igihumbo kandi amwe baba bayafashe muri banki bakayashora mu biyobyabwenge ngo barashaka inyungu zihuse.
Ati“ ntiwatera imbere ikoresha umutungo mu biyobyabwenge, reba urumogi tumennye urebe kanyanga uwo ni umutungo w’igihugu utikira kandi ayo mafaranga yakagobye gukoreshwa neza agateza abantu imbere nk’imuryango y’abarucuruza ihorana ibibazoâ€.
Yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge kandi bishobora kwangiza umutekano aho bashobora kurwifashisha mu gutwara intwaro zinyuranye nka za grenade n’izindi.
Urubyiruko rukomeje kwigishwa cyane ububi bw’ibiyobyabwenge kuko bimaze kugaragara ko abanshi ari bo babifatirwamo aho IP Emmanuel Kayigi agira ati “urubyiruko rwose nirumara kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge rukabirwanya ibibazo byose bizaba bikemutse kandi icyizere kirahari dufatanyije twese tukabirwanya umuturage akaba ijisho rya mugenzi we iterambere ry’igihugu ryazamukaâ€.
Ibiyobyabwenge byangijwe bingana na toni imwe n’ibiro 164 by’urumogi na litiro 273 za Kanyanga bifite agaciro ka miliyoni 174 n’ibihumbi 948 y’u Rwanda.