Nyabihu: Yaje arwana aje gukuraho Perezida Kagame none amwita umubyeyi
Benshi barimo n’inkeragutabara,bahamije ubutwari bwa Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bemeza ko bashaka ko abayobora bakaguma mu mutekano usesuye
Kaporari Maniragena Innocent, utuye mu murenge wa Kabatwa mu kagari ka Ngando,umudugudu wa Ngando mu karere ka Nyabihu. Avuga ko yari muri FDLR. We na bagenzi be, bakaba baraje barasa Kagame n’abasirikare be, bagamije ko ava ku butegetsi none ubu ari mu basaba ko yakongererwa manda.
Yagize ati “nahoze mu mutwe urwana wa FDLR. Murabizi mu mihindukire y’ibihe mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri,ibyo byabayeho cyane twaje tumurasa. Twari dufite indiri mu rugano, za Nyamutera n’ahandiâ€.
Yongeraho ko bagiye batsindwa bagahungira muri Congo,ariko bamaze kongera gushira impumpu baragaruka bajya mu Birunga na za Nyamutera,barwana na Leta y’u Rwanda bagamije gukuraho Kagame na Leta y’u Rwanda. Ati “twaje turwana n’inyenzi,iryo jambo twakundaga kurikoreshaâ€.
Gusa avuga ko ibyo batabigezeho kuko umutekano w’u Rwanda ukomeye cyane. Kikaba ari na kimwe mu byo ashimira Leta y’u Rwanda.
Benshi barimo n’inkeragutabara,bahamije ubutwari bwa Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bemeza ko bashaka ko abayobora bakaguma mu mutekano usesuye
Akomeza avuga ko ubwo bageragezaga kurwana bamwe bafashwe matekwa,abandi bafatwa rwamikono bazi ko bagomba gupfa cyangwa se bagafungwa.
Ngo icyamutangaje ni uko bamaze gufatwa,ibyo batekerezaga ko bagiye gukorerwa bitigeze bikorwa,ahubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo yagize impuhwe,ntibabafunga ntibanicwa.
Ngo ahubwo babateguriye ingando y’amezi 6, babonana n’abayobozi,biga imyuga bahabwa impamyabushobozi kandi ngo kugeza ubu abenshi muri bo niyo bagenderaho. Yongeraho ko nyuma y’ayo mahugurwa bahawe akazi nk’inkeragutabara.
Kugeza ubu,nyuma y’icyo gihe, Kaporari Maniragenda avuga ko ubu ari umukire uranguza amafu y’ibinyampeke bitandukanye mu murenge wa Kabatwa kandi akaba akoresha n’ibyuma bisya.
Mu gihe yatekerezaga ko nyuma yo gufatwa agiye kwicwa,yaratabawe,arigishwa none ubu akorera mu nzu ye yaguze. Ubu abasha kurangura Toni 10 z’ibigori, Soya,iz’ingano,amasaka n’ibindi akaza akamena muri santire ya Kabatwa agacuruza amafu,akanabiranguza.
Ashima cyane ibyo Perezida Kagame yabagejejeho,birimo cyane cyane umutekano,akanasaba akomeje ko ingingo y’101 yahinduka agakomeza kuyobora kuko kuyobora kwe bisobanuye inkingi y’umutekano n’iterambere.
Abaturage ba Kabatwa bahamyako hari byinshi bitandukanye Kagame yabagejejeho batarabigiraga nk’amazi,amashanyarazi,imihanda,amavuriro,umutekano n’ibindi. Ngo ibyo bituma batamwitesha