Subscribe by rss
    Friday 22 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Aug 1st, 2015
    Feature / featured1 / Kinyarwanda / National | By gahiji

    Nyaruguru: Abaturiye ishyamba ntibifuza ko Kagame wabasubije ubumuntu akumirwa n’ingingo ya 101

    Nyaruguru: Abaturiye ishyamba ntibifuza ko Kagame wabasubije ubumuntu akumirwa n’ingingo ya 101

    Bamwe mu batuye mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe baratangaza ko batifuza ko Perezida Kagame yakumirwa n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ngo imubuze gukomeza kubayobora, nyamara kandi ngo ariwe wabasubije ubumuntu bari barabwambuwe.

    Ubwo abagize ibyiciro by’abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi ndetse n’urubyiruko mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru baganiraga n’abagize inteko ishinga amategeko ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 mu itegeko nshinga kuri uyu wa 30 Nyakanga, aba baturage bagaragaje ko Perezida Kagame ubwo yasuraga iki gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe mu mwaka wa 1996 ataraba Perezida wa Repubulika, ngo ariwe wabahaye ikizere cyo kongera kwitwa abantu, ubundi ngo bari barabwambuwe.

    Bavuga ko mu bihe bya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ngo abatuye muri aka gace bitwaga abatebo, bakitwa abakiga ndetse n’andi mazina yatumaga batibona nk’abantu, ariko ngo aho perezida Kagame abasuriye abizeza ko nabo ari abantu nk’abandi .

    Nyaruguru: Abaturiye ishyamba ntibifuza ko Kagame wabasubije ubumuntu akumirwa n’ingingo ya 101

    Bampigire Samuel umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wa Ruheru avuga ko abatuye muri aka gace bitwaga amazina atababereye, ndetse ngo bikavugwako batahiga ngo beze, nyamara ngo byarashobokaga yari imyumvire mike kuko ubu ngo byarashobotse.

    Ati:”Iki gice cya Nshili kera twitwaga abatebo, bakavuga ngo dutunzwe n’impombo gusa. Ariko Perezida Kagame yaradusuye mu 1996 ataraba Perezida, atubwira ko agiye kutwigisha guhinga natwe tukeza, ubu ibikombe by’ubuhinzi birataha iwacu”.

    Mugabushaka Dieudonne, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Nyabimata  avuga ko aba baturage bashingiye ku iterambere bamaze kugezwaho na Nyakubahwa perezida Paul Kagame, ngo bifuza ko yakomeza akabayobora kugirango bazagere no kubindi byinshi.

    Nyaruguru: Abaturiye ishyamba ntibifuza ko Kagame wabasubije ubumuntu akumirwa n’ingingo ya 101

    Ati:” Bagenzi banjye babivuze byose, none dushingiye kuri ibyo twumva mwakwandika ko perezida wa repubulika yemerewe gutorwa igihe cyose akibishoboye kandi abanyarwanda bakimwifuza”.

    Visi Perezida w’umutwe wa sena  Senateri Gakuba Jeanne d’Arc wari uyoboye abasenateri baganiraga n’aba baturage nyuma yo kumva ibyifuzo by’aba baturage yababajije niba ntawaba afite igitekerezo kinyuranye n’ibyo batanze, ariko abaturage bavuga ko ntawe.

    Yabijeje ko ibi bitekerezo batanze byakiriwe neza kandi ko aribyo inteko ishinga amategeko izaheraho ifata umwanzuro ku ivugururwa ry’ingingo ya 101, abaturage bifuza ko ivugururwa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED