Subscribe by rss
    Friday 20 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Aug 1st, 2015
    Feature / featured1 / Kinyarwanda / National | By gahiji

    Rurenge:Babona  abashaka ko itegeko nshinga ridahinduka nabo bahera mu baturage aho kwirukira mu nkiko

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    changingconstitutiondiscussionMPsngomapeople opinionsuggestingvisit people

    Rurenge:Babona  abashaka ko itegeko nshinga ridahinduka nabo bahera mu baturage aho kwirukira mu nkiko

    Abaturage batuye umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma,mu biganiro bagiranye n’abadepite aho babahaga ibitekerezo  ngo ingingo ya 101 izahinduke bakomeze kwitorera perezida Kagame,abaturage basabye ko abo birirwa barega mu nkiko bavuga ko ritahinduka,bamanuka mu baturage bakabibemeza kuko ngo aribo babifitiye uburenganzira bwo kutarihindura.

    Ibi abaturage babivuze nyuma yo kumva amakuru yuko ishya rya “green Party” ngo ryaregeye urukiko rw’ikirenga rusaba ko ingingo ya 101  ihuza perezida kurenza manda ebyili itahinduka,mu gihe aba baturage bo bavuga ko bashaka ko ihinduka bagakomeza gutora Kagame akabayobora.

    Aba baturage bavuga  ko imitima yabo itarajya mu bitereko kuko ngo kuba hari abavuga ko bareze mu nkiko bashaka ko ingingo ya 101 itahinduka,ariko aba baturage bashimangira ko guhindura itegeko nshinga ari ibyabaturage kuko ari nabo barishyiraho bityo ko niridahinduka batazongera gutora abadepite.

    Abaturage batandukanye bagiye batanga ubuhamya bwuko perezida Kagame yakoze ibintu bidasanzwe ndetse bamwe bavuga ko yashyizweho n’Imana ko ataribo bamukuraho,kuko ibyo yakoze ngo nta muntu ubwe yabyishoboza atari Imana yatabaye u Rwanda.

    Umuturage witwa Sibomana mu ijambo rye yavuze ko mu cyaro aho atuye mu murenge wa Rurenge ntawigeze arota ko hagera amashanyarazi ariko ngo ubu baracana kubera Kagame n’ubuyobozi bwe bwiza.

    Uyu muturage yikomye  abavuga ko bareze leta mu nkiko basaba ko itegeko nshinga ritahinduka ingingo yaryo ya 101 isaba perezida kutarenza manda ebyili,maze asaba ko ngo aho kujya mu nkiko bagakwiye kuza mu baturage kuko aribo barishyizeho banafite ububasha bwo kurikuraho.

    Nyambara Grace umukecuru w’imyaka irenga 70,we yavuze ko yabaye mu bindi bihugu bitari u Rwanda imyaka myinshi ariimpunzi ariko ko atigeze abona umuyobozi nka Kagame ,wahaye inka abanyarwanda ,akabunga bari bavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi,ndetse agakuraho agasumbane ,itonesha na Ruswa.

    Yagize ati” Nabaye mu mahanga ndi impunzi,nabonye ubuyobozi butandukanye ariko sinigeze mbona umuyobozi nka Kagame. Kagame yunze abanyarwanda abaha inka,n’ibindi njyewe mbona yayobora ubuziraherezo na manda zigakurwaho.”

    Mu baturage bose bahagurutse ngo bagire icyo bavuga ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga,nubwo byari byemewe ko nutemerako rihinduka yabivuga akanavuga impamvu abibona atyo,ntanumwe wabonetse wasabye ko ritahinduka ahubwo abahagurutse bose bavugaga ko ryahinduka perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko babona ashoboye kandi yabagejeje kuri byinshi mugihe gito.

    Mukandera Iphygenie,umwe mu badepite batatu(Nkusi Juvenal,Kayitesi Liberate) bari bitabiriye ibi biganiro,mu ijambo rye yavuze ko ibitekerezo abaturage batanze byose babyanditse ko ntacyabisobye ndetse anabibasubiriramo muri make. Uyu mudepite yabasezeranije kuzabatumikira ndetse abizeza ko kugirango iri tegeko rihinduke bizaturuka ku bushake bw’abanyarwanda nta  gusa.

    Abadepite munteko ishinga amategeko nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda barenga miliyoni eshatu,n’ibihumbi 700,bandikiye inteko ishinga amategeko basaba guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ibuza Kagame kongera kwiyamamaza,abadepite bari kuzenguruka imirenge yose y’igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage ngo bizahurizwe hamwe maze ubwiganze bube aribwo bukurikizwa.

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED