Burera: Bifuza ko Perezida yajya atorerwa manda y’imyaka 7, umubare wa manda ukavaho
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bifuzza ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yavugururwa ubundi ikandikwa ko perezida wa Repubulika yajya atorerwa manda y’imyaka irindwi, yarangira abaturage bakimukeneye nawe afite ubushake agakomeza kwiyamamaza.
Ku wa mbere tariki ya 03/08/2015, ubwo abasenateri baganiraga n’abanyaburera bafite ubumuga, abageze mu zabukuru, abo mu bigo by’imari, abanyamadini ndetse n’abandi bantu bafite amakoperative akomeye, ibijyanye n’ingingo ya 101, aba bose bagagaje ko bagikeneye kuyoborwa na Perezida Paul Kagame wagejeje iterambere ku banyarwanda.
Abasenateri bamaze kubasobanurira uko ingingo ya 101 yari isanzwe yanditse, ivuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuyobora manda zirenze ebyiri, abaturage nabo bahise bagaragaza uko iyo ngingo yavugururwa bityo Perezida Kagame agakomeza kuyobora.
Byabarumwanzi Valence, umuyobozi wa Banque de Kigali ishami rya Butaro, yagize ati “Twe twifuza ko iriya ngingo ivugururwa, Perezida wa Repubulika akongera kwiyamamariza manda y’imyaka irindwi, nyuma y’iyo myaka irindwi n’ubundi akaba ashobora gukomeza kwiyamamaza, mu gihe agishoboye kandi agikunzwe n’abaturage.â€
Mugabo Ntaganda Rene yungamo nawe agira ati “Haranditse ngo (mu itegeko nshinga) umudepite atorerwa manda y’imyaka itanu, bakarekera aho. Natwe turagira ngo muzatwandikire ngo Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Hanyuma abaturage nibamukunda azongera akomeze yiyamamaze.â€
Ibitekerezo by’aba bagabo byishimwe n’abari bitabiriye ibyo biganiro bakoma mu mashyi. Dore ko hari n’abatanze ibitekerezo bavuga ko bakurikije ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, yazayobora ubizira herezo.
Abanyaburera batandukanye bavuga ko iterambere ryose bafite barikesha Perezida Kagame. Aha batanga urugero rw’uburyo bavuye muri nyakatsi bakaba baba mu nzu z’amabati, bakavuga uburyo basigaye bafite amazi meza hafi, barakoraga ibilometero n’ibilometero bagiye kuvoma ku kiyaga cya Burera ndetse bakavuga Girinka yatumye bagira imibereho myiza.
Abafite ubumuga bo bahamya ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame bagize agaciro kuburyo batakinenwa nka mbere aho bitwaga amazina mabi.