Nyanza:Â Umurenge wa Ntyazo waje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2014/ 2015
Umurenge wa Ntyazo ubarizwa muri imwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza waje kuri uyu wa 3 Kanama 2015 ku isonga mu kwesa imwe mu mihigo yahizwe mu mwaka wa 2014-2015 hagendewe kuri gahunda za Guverinema y’u Rwanda.
Uyu murenge wa Ntyazo uri mu gice cy’amayaga mu karere ka Nyanza wari ku mwanya wa munani mu mihigo y’umwaka ushize ariko muri uyu mwaka wa 2014 /2015 uza ku isonga n’amanota 82.9% mu gihe umurenge waherutse iyindi ari uwa Kigoma wabonye amanota 70% ari nayo yabaye make ugereranyije n’indi mirenge.
Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari mu karere ka Nyanza yavuze ko bimwe mu byagendeweho basuzuma iyi mirenge igize akarere ka Nyanza ari igipimo by’ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage ari byo nkingi enye guverinema y’u Rwanda igenderaho.
Umuyobozi w’uyu murenge wa Ntyazo waje ku isonga mu kwesa imihigo, Habineza Jean Baptiste aravuga ko icyamuhesheje umwanya wa mbere ari ugukorera ku ntego no kumvisha abaturage ko nabo bafite uruhare mu bibakorerwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko n’ubwo atigeze abona umwanya wo kujya mu itsinda ryasuzumye imihigo y’uwo murenge ariko ibyo yaboneshaga amaso ye ngo byacaga amarenga ko umurenge wa Ntyazo wari uhagaze neza muri gahunda yo kwesa imihigo.
Yagize ati: “Mu myaka yashize buri wese twamwerekezaga mu murenge w’umujyi ariko ubu niyo bigwa mu cyaro imihigo bayigezehoâ€.
Mu mvugo isa nk’ijimije umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo bwateye intambwe yakwita iya “Nyamuryabana†mu kwesa imihigo ku buryo bushimishije.
Imirenge itatu ya mbere yakoze neza kurusha iyindi yahawe ibyemezo by’ishimwe harimo ku isonga imirenge ya Ntyazo, Muyira na Rwabicuma byerekana ko babaye abadahigwa mu mihigo nk’uko izina ry’intore zo mu karere ka Nyanza ribivuga.