Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Sep 1st, 2015
    Block4--ibikorwa-National / featured1 / Kinyarwanda / Latestnews | By gahiji

    Ngororero: Uko bateye imbere mu kwesa imihigo

    Ngororero: Uko bateye imbere mu kwesa imihigo

    Ngo ibanga riri mu kwegerana n’abaturage no gukorera hamwe (meya ruboneza mu baturage)

    Mu myaka 6 ishize, akarere ka Ngororero kavuye ku mwanya wa 19 ubu kakaba kageze kuwa 3 mu kwesa imihigo.

    Uku kuzamuka mu kwesa imihigo ngo biterwa n’imikoranire myiza igenda izamuka hagati y’inzego zigize aka karere cyane cyane abaturage n’abayobozi. Ibi ngo bituma akarere gashyira mu mihigo ibyo abaturage bifuza ko bibakorerwa.

    Uko akarere kagiye kazamuka mu myanya: Mu mwaka wa 2009-2010, akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 19. Umwaka wa 2010-2011 kaje ku mwanya wa 14. Umwaka wa 2011-2012 kaza ku mwanya wa 11, umwaka wa 2012-2013 kaza ku mwanya wa 9 naho imyaka ya 2013-2014 ndetse na 2014-2015 kaje ku mwanya wa 3.

    Ngororero: Uko bateye imbere mu kwesa imihigo

    Igikombe Perezida wa Repubulika yahaye akarere ka Ngororero 2014-2015

    komite nyobozi ayoboye basanze akarere kari ahantu habi bitewe ahanini n’ukutumvikana kwarangaga komite nyobozi yababnjirije. Nubwo byabagoye kuvugurura iyo mikorere, ahanini ngo kugera ku gukorera hamwe Nibyo byatumye abaturage biyumvamo ubuyobozi ubu bakaba bagira uruhare mu bibakorerwa.

    Kuba aka karere katarasubira inyuma mu kwesa imihogo mu gihe cy’imyaka 6, ngo ni uko buri mwaka hanaterana abakomoka mu karere batuye hanze yako, aho batanga inama ku byifuzo by’abaturage. Ibi ngo bifasha kunoza imihigo yaturutse mu tugari no gushakira hamwe ibizakenerwa mu kuyishyira mu bikorwa.

    Abaturage nabo bahamya ko bishimiye imikorere ya komite nyobozi

    Nshimyiryo Emmanuel, umuturage wo mu murenge wa Ngororero avuga ko bafatanya n’ubuyobozi kuva ku rwego rw’akagali n’imidugudu maze bagategura imihigo bahereye kuyo mungo. Yemeza ko abaturage ngo bageze ku rwego rwo gusaba ubuyobozi ibyo bashaka ko bibakorerwa mu gihe mbere byaakorwaga batazi aho byateguriwe.

    Tuyishime jean bosco nawe avuga ko umwanya bagezeho bawukoreye, kuko ngo akarere kabo kagenda gatera imbere umunsi ku munsi. Ashingira cyane ku bikorwa remezo byiyongera buri mwaka ariko bisubiza ibibazo abaturage bari bafite.

    Kwegukana umwanya wa 3 ngo ntibyabatunguye. Muri Nyakanga 2015, ubwo twabazaga perezida w’inama njyanama y’aka karere Bigenimana Emmanuel ku birebana no kwesa imihigo, yadutangarije ko ikizere ari cyose ko bazatwara umwanya mwiza kuko bakoze neza kandi bazi n’ibikorerwa ahandi.

    Iki kizere cyanashimangiwe na meya Ruboneza, ubwo yashimangiraga ko batazarenza umwanya wa gatatu baherukaga kwegukana mu mwaka ushize. Avuga ko gushimirwa na Perezida wa Repubulika ari ishema rikomeye ku karere n’abaturage ayoboye, ku buryo ngo bizeye ko batazasubira inyuma.

    Bimwe mu bikorwa by’ibanze bitegerejweho kongera amanota akarere gafite mu mwaka wa 2015-2016, ngo harimo guha abaturage amazi meza, kubaka sitade izahuza imikino itandukanye, kongera amahirwe yo kubona imirimo no gucyura impunzi.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED