Subscribe by rss
    Sunday 15 December, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Sep 3rd, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Rwamagana: Polisi n’abaturage bamennye ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi

    Rwamagana: Polisi n’abaturage bamennye ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi

    Ibi biyobyabwenge byagiye bifatwa mu buryo butandukanye mu gihe cy’amezi atandatu  ashize.

     Rwamagana: Polisi n’abaturage bamennye ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi

    Polisi y’Igihugu ifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, tariki 29/08/2015, yangije ibiyobyabwenge byafashwe bifite agaciro ka miliyoni 2.5 byiganjemo kanyanga n’urumogi.

    Litiro 1092 za kanyanga, ibilo 18 by’urumogi, insheke (ari yo miheha yabugenewe iyungurura kanyanga) 34 ndetse n’amacumu 4 abafatanywe kanyanga birindishaga nk’intwaro, ni byo byangirijwe imbere y’abaturage b’Umurenge wa Kigabiro.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yasabye abaturage kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ridindiza iterambere n’imitekerereze ahubwo bakayoboka ibikorwa byabateza imbere binyuze mu nzira nyazo.

    Ibyo ngo byabarinda igihombo n’ibihano bikomeye birimo no gufungwa, bigera ku bakoresha ibiyobyabwenge.

    IP Kayigi yongeye gusaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ku gihe y’ahari ibiyobyabwenge kugira ngo bikurikiranwe binangizwe hakiri kare bitarateza ingorane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Regis, na we avuga ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’uwabyishoyemo kandi rigateza umutekano muke kuko ngo akenshi ni byo mvano y’ibyaha by’urugomo bigaragara muri aka karere.

    Ndagijimana Desiré, umuturage w’Umurenge wa Kigabiro, yemeza ko uwafashe ibiyobyabwenge ata umurongo kandi ntabone n’imbaraga zo gukora. Uyu musore asaba inzego zose gufatanya kugira ngo ibiyobyabwenge bicike.

    Amategeko y’u Rwanda ahanisha uwanyoye ibiyobyabwenge igifungo kiva ku mwaka umwe kugeza kuri 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500. Ubicuruza ahanishwa igifungo kiva ku myaka 3 kugeza kuri 5 ndetse n’ihazabu iva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED