Subscribe by rss
    Monday 01 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Sep 24th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Gicumbi – Ba Gitifu b’imirenge bahize abandi bashyikirijwe ibihembo

    Imirenge  yahize indi mu kwesa imihigo mu karere ka Gicumbi yahawe ibikombe by’ishimwe kuko yakoze neza mu mihigo ya 2014-2015.

    Imirenge yahize indi mu kwesa imihigo mu karere ka Gicumbi yahawe ibikombe by’ishimwe kuko yakoze neza mu mihigo ya 2014-2015.

    Ibi bikombe babishyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere tariki ya 21/9/2015 ubwo bari bagiye gusinya imihigo ya 2015-2016.

    Mvuyekure Alexandre umuboyozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko gushimira iyi mirenge 3 yaje ku myanya ya mbere mu isuzuma ry’imihigo ya 2014-2015 ari uburyo bwo kwereka abanyamabanga nshingwabikorwa ko bakoze neza no kubongerera imbaraga zo gukomeza gukora neza.

    Umurenge wa Byumba waje ku mwanya wa mbere ugira amanota 84,9% ukurikirwa n’umurenge wa Bwisijye waje ku mwanya wa 2 wagize amanota 84,6%, naho umurenge waje ku mwanya wa 3 ni uwa Kaniga wagize amanota 83,6%.

    Iyi mirenge yose yahawe ibikombe ndetse inasabwa gukomeza gukorera ku mihigo kuko aribyo bifasha kuzamura abaturage mu iterambere.

    Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi b’imirenge yabaye iya nyuma ko bagomba gukurikira neza imihigo basinye ndetse bakajya bagira ibyo bigira ku yindi mirenge yabashije kwesa neza imihigo.

    Ati “ Gukorera ku mihigo bifasha buri wese kugera ku ntego y’icyo yiyemeje ndetse akagira umwanya wo kwisuzuma ko ibyo yahize gukora yabashije kubishyira mu bikorwa.”

    Bayingana Theogene uyobora uyu murenge wa Byumba atangaza ko ibyo bagezeho byose babikesha ubufatanye bw’abo bakorana ndetse n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa.

    Umurenge wa Rukomo niwo waje kumwanya wa nyuma n’amanota 78,2 % umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Kagina Emmanuel we akaba avuga ko atazi impamvu yatumye umurenge ayoboye uza ku mwanya wa nyuma akaba agiye gusuzuma aho bitagenze neza kugirango ahakosore.

    Yagize ati “Mbona itsinda dukorana rifite imbaraga sinzi impamvu twabaye abanyuma, gusa tujyiye kuzicara turebe aho bitagenze neza tuhakosore.”

    Nyuma yo guhabwa ibihembo basinye imihigo ya 2015-2016 biyemez ubufatanye kugirango bazabashe kuva ku mwanya wa nyuma kuko mu mihigo ya 2014-2015 babaye aba 18 n’amanota 76, 40%.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED