01 UKWAKIRA 1990: KWITANGIRA IGIHUGU NO KUKIMENERA AMARASO KU NYUNGU RUSANGE
Nkuko bigaragara mw’ibendera rya FPR inkotanyi, ibara ry’umutuku rimwe mu mabara agize ibendera ry’uwo muryango, risobanuye “kwitangira igihugu byaba ngombwa ukakimenera amarasoâ€. Ikiyongereye kandi kuri iki kimenyetso gikomeye, ni imigabo n’imigambi yari iherekeje intumbero z’uwo muryango. Ikirenzeho ariko ni uko uwo muryango wihaye ikindi kimenyetso cy’ “Intare’’ kigaragara mu kirangantego cy’uwo muryango, gisobanuye imbaraga ziboneka abantu bafanyije, bakiyongeramo ubushake bakitangira igihugu ndetse byaba ngombwa bakakimenera amaraso.
01 UKWAKIRA 1990, ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko yabaye ishingiro ry’ibyishimo n’ikizere kirambye by’u Rwanda rushya. FPR Inkotanyi nk’Umuryango, RPA Inkotanyi nk’umutwe w’Ingabo bitangiye u Rwanda, biyemeza kumena amaraso ku nyungu z’abanyarwanda bose, baba abari bariho icyo gihe, abavutse nyuma ndetse n’ubuvivi n’ubuvivure buzaza.
Kwitangira igihugu byaba ngombwa ukakimenera amaraso bisaba kugira impamvu. Abanyarwanda bibumbiye muri FPR Inkotanyi bitangiye u Rwanda kubera impamvu zinyuranye kandi zikomeye:
Kuva aho gahunda y’ubukoloni itangiriye muri Africa, U Rwanda ntirwereje abaje kurukoloniza. Kuva mu mwaka 1930, abakolonije u Rwanda, batangije gahunda yo gucamo abanyarwanda ibice bashingiye ku moko, babiba urwango, kuva ubwo u Rwanda rurangwa na rwaserera.
Mu myaka ya 1960, Abakoloni bashyizeho ubutegetsi bushyigikiye umugambi w’akarengane, urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere. Perezida Kayibanda muri imwe muri diskuru ze yaje no kubishimangira ku mugaragaro agira ati: “abanyarwanda bagizwe n’amako atagomba kugirirana imbabazi,atagirana isano,ndetse ataziranye…â€.
Mu miyoborere y’igihugu, Ibi kubihamya byashimangiye ihame ry’ivanguramoko, n’itsembabwoko. Mu bihe binyuranye, abatutsi baricwa, barameneshwa bacibwa mu Rwanda. Abasigaye mu gihugu imbere bahindurwa ibicibwa, ibico byo kubica bigahora biremwa, ndetse n’uwageragezaga kubacira akari urutega akitwa umunyamakosa.
Ibi byateye ingaruka mbi zirimo ikibazo cy’ubuhunzi no kubaho utagira igihugu (stateless) cyakurengera mu makuba ayo ari yo yose. Ikibabaje kurushaho ni uko umuryango mpuzamahanga ibi wabyemeye ndetse bishyirwa mu masezerano mupuzamahanga ko “abanyarwanda bagomba kuguma mu bihugu bahungiyemo ndetse bakanahinduka abenegihugu b’ibyo bihugu bari barimo (naturalization)â€.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwiyitiriraga igice cy’abanyarwanda ndetse bukanavuga ko aricyo bushingiyeho. Ariko mu by’ukuri ubwo butegetsi ntacyo bwigeze bumarira abagize icyo gice. Urwego rw’ubukungu n’imibereho myiza byari hasi cyane, nta burenganzira ku burezi, urwego rw’ubuvuzi ruri hasi cyane n’ibindi. Muri make, ibyangombwa bituma ubuzima bugenda neza nta byari bihari. Mu buryo bwagutse  igihugu cy’u Rwanda nta mutekano cyari gifite.
Iyi poliki yashyigikwe n’ubutegetsi bw’ibihugu bimwe na bimwe by’ibihangange byaje no kugira uruhare mu gufasha Leta gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Genocide yarimbuye abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Ngo “iminsi iba myinshi igahimwa n’umweâ€. 01 UKWAKIRA 1990, Abanyarwanda biyemeje kugaragariza urukundo igihugu cyabo, batangiza urugamba rwo guhindura uko ibintu byari bimeze mu Rwanda. Barangajwe imbere n’umugaba w’umugabo General Fred Rwigyema, bagize ubuntu butangaje baritanga, bemera kumena amaraso yabo, bagurana ubuzima bwabo igihugu ku nyungu z’abanyarwanda bose.
Abanyarwanda bose bitangiye u Rwanda, bakamena amaraso yabo, twe abakiri kw’isi tuzahora tubazirikana, tuzahora tubasabira kuri Nyagasani, azabambike ikamba ry’ubutwari kuko baraze u Rwanda kuruharanira. Abakiriho kugeza nubu bakaba badatezuka kubaka u Rwanda turabashima kuko ubwitange bwabo bwatumye u Rwanda rutera imbere, rukaba runakomeje kwivugurura.
Inzira yo kwitangira u Rwanda yagaragayemo ibikwazo byinshi ariko kwitanga bibamo kudacika intege. Nyuma y’urupfu rwa Gen Fred Rwigema, Nyakubahwa Paul Kagame yararagaje ubuhanga, ubwitange, arangaza imbere RPF Inkotanyi, ahangana n’ibikwazo binyuranye, arabitsinda maze u Rwanda yitangiye ararubohora.
Mu buryo bufatika igisobanuro cy’itariki 01 UKWAKIRA 1990 kiragaragara mu buzima busanzwe bwari munsi muri iki gihe kubera intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, mu bukungu, mu mibereho myiza no kurwanya ubukene, mu kurwanya akarengane, mu mutekano n’ubusigire bw’igihugu, mu burezi n’ubuvuzi, mu buringanire no kwishyira ukizana, mu miyoborere myiza n’ibikorwa remezo, ubwubahane n’ubufatanye n’amahanga n’ibindi.
Ubu ngubu abarenga 50% y’abanyarwanda ni abavutse nyuma ya 1994. Bivuze ko umuntu wese witanze kugirango u Rwanda rwibohore siwe wabyikoreraga. Ahubwo kwitangira igihugu bivuze gutegurira ubuvivi n’ubuvivure igihugu bazabamo gitunganye kandi gitekanye.
01 UKWAKIRA 1990 ni ishingiro ry’ibihe byiza turimo ubu, ni ishingiro y’ibyo tumaze kugeraho na gahunda abanyarwanda bagamije kandi bakomeyeho mu bihe bizaza. Cyakora kwitangira igihugu ntibihagarara, bisaba kubumbatira ibyagezweho no kuguma guharanira ibyiza biri imbere, buri muntu akabigiramo uruhare, agafatanya n’abandi.
“Wima igihugu amaraso, imba zikayanywera ubusaâ€