Rubavu: hashyizweho uburyo buzatuma baza imbere mu mihigo
Akarere ka Rubavu kagiye kujya gafatanya n’abaturage kugenzura imihigo kugira ngo bashobore gukuraho imbogamizi zituma hari isigara inyuma.
Mu nama yo kumurika imihigo y’akarere mu gihembwe cya mbere, tariki ya 2 nzeri 2015, akarere ka Rubavu kagaragaje ko mu mihigo 53 kasinyanye na Perezida wa repubulika y’u Rwanda 19 ikaba ari ubukungu, 15 imibereho myiza, na 10 y’imiyoborere, muri yose imihigo 17 iri hejuru ya 25%, 19 iri munsi 25% naho 17 ikaba iri munsi 10%.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko kuba hari irimunsi 10% byatwe n’inzira inyurwamo mu gutanga amasoko hamwe no gutegereza amafaranga agomba gukoreshwa mu bikorwa.
Abakurikirana imihigo y’akarere ka Rubavu, bakaba batanga inama ko kugira ngo gashobore kuza imbere mu muhigo nkuko kabyiyemeje, imihigo ikenera ubukangurambaga yakwihutishwa n’abayobozi b’inzego zibanze begereye abaturage naho igombera amafaranga amasoko akajya atangwa mbere.
Br Gen Eric Murokore ukuriye ingeragutabara mu ntara y’Uburengerazuba, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu, avuga ko kugira ngo imihigo igerweho neza, abaturage bagomba kuyisobanurirwa no kuyira mu bikorwa.
“hari ubushake bwo kuza imbere mu mihigo, ariko ntimwabigeraho mudakoranye n’abaturage, nibyiza ko abaturage bayisobanurirwa ndetse ibyo bashyira mu bikotwa bakabishishikarizwa, naho ibisaba amasoko mukayategura kare kugira ngo azanarangirire ku gihe.â€
Sinamenye Jeremie umuyobozi w’akarere avuga bifuza kuzajya besa imihigo kandi bakaza mu myanya ya mbere.
“twashyizeho uburyo budufasha kwesa imihigo dufatanyije n’abaturage, harimo kubagaragariza ibigomba kubakorerwa, kuyigira iyabo, uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa, gukorera mu mucyo, guharanira kugera ku ntego no kubamurikira ibyagezweho. Ntitwifuza ko haba umuturage utazi imihigo yahise, cyango amenye imihigo y’akagari n’umurenge atuyemoâ€
Sinamenye avuga ko ibikorwa byo kumurika ibikorwa by’imihigo bitazajya bigarukira ku karere, ngo bigomba gukorerwa mu mirenge n’utugari kugira ngo abaturage bamenye uko bayobowe nibyo bakorerwa kandi bagiramo uruhare.