Ruhango: Njyanama yungukiye byinshi mu mwiherero
Njyanama y’akarere ka Ruhango, iravuga ko iminsi itatu yamaze mu mwiherero, yahungukiye byinshi bizayifasha mu iterambere ry’abaturage.
Perezida wa Nyanama y’akarere ka Ruhango Rusanganwa Theogenene, avuga ko iminsi itatu bamaze mu mwiherero, mu ntara y’Iburengerazuba, bashoboye kunguka ubumenyi bwinshi buzabafasha mu guteza imbere abaturage.
Uyu muyobozi avuga ko, uyu mwiherero bagiye mu karere ka Nyabihu mu ntara y’amajyaruguru, aho bashoboye gusura ibikorwa by’umushinga w’amazi ndetse n’ibagiro ryaho uko rikora rikanateza imbere abaturage.
Ubwo basuraga ibi bikorwa tariki ya 10/10/2015, ngo bagize amahirwe yo guhura n’ubuyobozi bw’aka karere, bumvikana ko imikoranire yabo igomba kuba myiza, ibi bikorwa cyane nk’amazi bakayageza ku baturage b’akarere ka Ruhango.
Perezida wa njyanama agira ati “twahungukiye byinshi, kuko twanashoboye kuhabona umufatanyabikorwa wa Aquivirunga, ushinzwe kongera amazi muri Nyabihu, ubu rero natwe, yatwemereye kuzadukorera inyigu k’ubuntu, ndetse n’uko tugomba gufata amazi y’imvura agahurizwa hamwe, akagera ku baturage benshiâ€.
Uyu mwiherero njyanama ikaba yarawuteganyije, ahanini igamije gusuzuma igihe imaze ikora, niba hari icyo yagejeje ku batarurage babagiriye icyizere bakabatora, ndetse bakanareba ibitaragezweho, kugirango bazabyereke abazabasimbura muri mandate itaha.
Rusanganwa perezida wa Njyanama, ahamya ko muri uyu mwiherero basanze barageze ku bikorwa byinshi, ndetse ibyo batagezeho bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga kugirango mandat yabo irangire babisoje.
Uyu muyobozi, agasaba abaturage babagiriye icyizere, gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda, akabizeza ko icyizere babagiriye mu myaka itanu, kitazaba impfabusa.