Rulindo: Abayobozi basabwe gutegura neza amatora yegereje.
Abayobozi b’inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, ingabo na polisi bitabiriye inama itegura amatora y’inzego z’ibanze ateganywa mu minsi ya vuba.
Inama ijyanye no gutegura amatora y’inzego z’ibanze ari mbere, yabereye mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Ni inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kubakangurira gutegura no kuzayoba neza amatora ateganyijwe mu minsi iri mbere.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu asobanura amabwiriza agenga amatora, anasaba kuzayubahiriza.
Hakazatorwa abayobozi b’imidugudu kugeza kuba meya bayobora Uturere, amatora azatangira mu kwezi kwa Kabiri, akazarangira mu kwezi kwa Gatatu nkuko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora KALISA MBANDA.
Ati “Tugomba guhora tubibutsa ku nshingano zabo mu birebana n’amatora kuko amatora ntabwo asa, arahinduka hakurikijwe imyumvire nibyo abaturage bayategerejeho, kandi hakurikijwe n’aho igihugu kigezeâ€.  KALISA akomeza avuga ko icyiza cya Demokarasi ari uko amatora aba buri myaka itanu bagashungura.
MUTUYEYEZU Emilien Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarabana unahagarariye abayobozi b’Imirenge yavuze ko iyo nama yaje ikenewe, cyane cyane ku rwego rw’inzego z’ibanze kuko bo nk’abayobozi, abo baturage bahura nabo umunsi ku wundi bikaba bizaborohera kubaha amabwiriza nabo bahawe, n’ayo bazahabwa na komisiyo y’amatora.
Yavuze ko ayo mabwiriza bahawe azabafasha gusobanurira abaturage inyungu amatora abafitiye, bagashishoza bagatora umuyobozi uzabagirira akamaro, ndetse no kubasobanurira nabo ibyo basabwa, harimo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, kuba bafite ikarita y’itora, kuhagerera igihe, kwitwaza irangamuntu ibaranga n’andi mabwiriza bazahabwa.
Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora, yamaze impungenge abaturage bamara gutora abayobozi barangiza bakabayobora nabi uko bishakiye, yavuze ko bafite uburenganzira bwo kubakuraho biciye mu nama Njyanama, kuko hakenewe abayobozi bazi icyo gukora, bazageza abaturage bayobora ku iterambere.Â