Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Dec 8th, 2015
    Block4--ibikorwa-National / featured1 / Kinyarwanda | By gahiji

    Rwamagana: Kunoza amarondo y’umwuga ngo byatuma babungabunga umutekano

    Abayobozi b’inzego z’ibanze muri rwamagana

    Abayobozi b’inzego z’ibanze muri rwamagana

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana baravuga ko bagiye kunoza amarondo y’umwuga hagamijwe kurushaho gucunga umutekano.

    Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe muri ako karere hamaze iminsi humvikana ubwicanyi, kenshi usanga buturuka ku makimbirane yo mu miryango. Irondo rikozwe neza kandi imikorere ya ryo igakurikiranwa ryatanga ibisubizo ku mutekano w’abaturage mu midugudu.

    Umuyobozi w’akarere ka rwamagana avuga ku irondo

    Umuyobozi w’akarere ka rwamagana avuga ku irondo

    Irondo ry’umwuga rikorwa n’abahoze mu ngabo na polisi by’igihugu, abahoze muri  Local defense force ndetse n’abandi bigeze kuba mu nzego zicunga umutekano, bakagenerwa ishimwe rya buri kwezi riva mu misanzu y’abaturage.

    Ryatangiye kugeragezwa mu mirenge ya Kigabiro na Gishari ibarizwa mu mujyi wa Rwamagana, abayobozi b’iyo mirenge bakavuga ko aho rikora hagaragara impinduka nziza nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Muhamya Amani abivuga.

    Haracyari imbogamizi y’uko hari imidugudu imwe usanga abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura abakora irondo ry’umwuga, aho bidashoboka abaturage bagakora irondo rya bo risanzwe.

    Gusa nanone bamwe mu bakora irondo ry’umwuga ngo usanga batubahiriza inshingano za bo ku buryo haba ikibazo polisi ikagera aho cyabereye abakoze irondo ry’umwuga batarahagera, nk’uko umuyobozi wa polisi mu karere ka Rwamagana, SSP Felix Rutayisire abivuga.

    Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rwamagana yabaye tariki 02 Ukuboza 2015, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza Maj. Jimmy Tumwine yavuze ko mu gutoranya abakora irondo ry’umwuga bikwiye gukorwa harebwa ab’inyangamugayo kandi bagahugurwa, kuko bituma bumva akamaro n’impamvu y’iryo rondo bakora.

    Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwizeyimana Abdoul Karim avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka mu irondo ry’umwuga, hakajya habaho amasezerano hagati y’abarirara n’abaturage ku buryo mu gihe umuturage yibwe kandi yarishyuye amafaranga y’irondo yakwishyurwa ibye.

    Ati “Niba umuturage yibwa kandi yarishyuye amafaranga y’irondo ry’umwuga bikarangirira aho kandi adafite n’uburenganzira bwo kwishyuza ibyibwe ni ikibazo. Twakagombye kubifata mu rwego rw’ibi bigo bicunga umutekano n’ubwo atari kimwe, ariko hakagira amasezerano asinywa”

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED