Kamonyi: Hari abatabona ubwisanzure mu gutora bajya inyuma y’umukandida
Bamwe mu bitabiriye amatora y’inzego z’ibanze banenga uburyo bwo gutora bajya inyuma y’umukandida kuko bibatwara igihe bategerezanyije kandi ntibigira ibanga ry’itora.
Kugira ngo amatora ku rwego rw’umudugudu yabaye tariki 8/2/2016, atangire, buri mudugudu wagombaga gutegereza ko byibura ½ cy’abaturage bagejeje igihe cyo gutora bawutuye bahagera. Uko gutegerezanya byarambiye abahageze mbere, dore ko nubwo amatora yari ateganyijwe gutangira saa moya, bitubahirijwe.
Kuri Site y’Itora y’akagari ka Ruyenzi, amatora yatangiye saa tatu n’igice mu midugudu itanu ikagize. Abahageze mbere y’iyi saha bari batangiye kwinuba bavuga ko ibyo gutegerezanya bibicira akazi. Uwitwa Silver wo mu mudugudu wa Nyagacaca, ati “ibi rwose biratudindiza. Gutegereza umuntu utazi igihe ari buzire mutanafite gahunda zimwe! Ubu nkatwe b’abacuruzi twatangiye kwica akaziâ€.
Uretse gukerererwa akazi, abaturage ntibashima gutora umukandida umujya inyuma kuko nta banga ribamo. Habimana wo mu mudugudu wa Kirega, akagari ka Kigese, mu murenge wa Rugarika, ati “biriya bintu nabyo mbona ataribyo bituma umuturage atinya gutora uwo abandi batoye  ngo hato bagenzi be batazamubwira ko atamugiye inyuma , bigatuma azajya amureba nabiâ€.
Muri aya matora hari n’abahageze basanga abakandida barangije kwiyamamaza. Abo nabo barasaba ko uburyo bwo kuyakoramo bwahinduka, kwiyamamaza bigakorwa mbere kandi no gutora bigakorwa haterwa igikumwe nk’uko bikorwa mu yandi matora.
Kabalisa wo mu mudugudu wa Nzarwa, akagari ka Nyarubuye, umurenge wa Rugarika. Ati “kwakundi umuntu ajya mu kazu k’itora agasanga urutonde rw’abakandida, agashyira igikumwe kuwo ashyigikiye, nibyo byaba byiza kuko abantu batazira rimwe. Bityo uwaza mbere yajya atora agahita yitahiraâ€.
Ingingo ya 28 y’amabwiriza agenga amatora yo kuwa 29/12/2015, ateganya ko “Amatora y’ubuyobozi ku rwego rw’umudugudu akorwa mu ruhame. Abatora bajya ku murongo ugororotse inyuma y’umukandida. Mu matora umukandida ntiyemerewe guhindukira kugeza ibarura ry’amajwi rirangiyeâ€.