Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 19th, 2016
    Feature / featured1 | By gahiji

    Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

    m_photo

    Abapolisi b’u Rwanda 20  bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) tariki ya 21 Gashyantare..

    Kuwa kane tariki 18 Gashyantare 2016, nibwo bahawe impanuro zizabafasha kuzuza neza inshingano zabo  n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmnauel K. Gasana. Aganira nabo yabagiriye inama nyinshi z’uko bazitwara mu gihe cy’umwaka bazamara muri ubu butumwa bw’amahoro.

    Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yari kumwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura.

    IGP Gasana yababwiye ati:”Mwoherejwe n’Igihugu, bityo mugomba kuzagihagararira neza mukagihesha isura nziza, murangwa no gukora neza akazi kanyu kinyamwuga, ubufatanye, kugirana inama, ubunyangamugayo, indangagaciro nyarwanda, umurava, n’ubushishozi.

    Yabasobanuriye ko uretse kuba bagiye kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, bagiye kandi guhaha ubumenyi ndetse no gusangiza ubunararibonye bwabo abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bazaba bakorana.

    IGP Gasana yababwiye kandi kuzarangwa n’imyitwarire myiza bityo ibyo bazakora bikajyana  n’intego, icyerekezo, n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

    Aba bapolisi bazerekeza mu gihugu cya Centrafrika uko ari 20 bazuzuza umubare w’abapolisi 434 bazaba bari muri icyo gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.

    Muri iki gihugu cya Centrafrika, hasanzwe hariyo amatsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda (FPUs).  Abiri ashinzwe kubungabunga umutekano, mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda rya gatatu ry’abapolisi b’u Rwanda ryo  rishinzwe kurinda abayobozi gusa.

    Uretse muri Centrafrika, u Rwanda rufite n’abandi bapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Sudani y’Epfo, Intara ya Abyei, Darfur, na Haiti. Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro bose hamwe ni 845.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED