Nyabihu: Imihigo y’ubukungu ngo yaradindiye
Mu gihe imihigo igeze mu gihembwe cya nyuma ngo yeswe,Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yasabye ko imihigo ikiri hasi yakwitabwaho ikazagera ku rugero.
Ni nyuma y’uko habura amezi atarenga 3 ngo imihigo ya 2015-2016 yeswe.Mu nama njyanama yateranye kuri uyu wa 5 Mata 2016, yaranarebye aho imihigo y’akarere igeze ishyirwa mu bikorwa,abajyanama basabye ko imihigo ikiri hasi yakwitabwaho ikazagera ku rugero rukwiriye.
Imwe mu mihigo yadindiye ikiri hasi irimo ijyanye n’ubukungu ikiri hasi,aho igera kuri 39,5% yagaragaye nk’ikiri mu ibara ry’umuhondo naho 7,9% igaragara nk’ikiri hasi mu mutuku mu gihe indi isigaye igenda neza.
Imwe mu mihigo yagaragaye ikiri hasi hakaba harimo ijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwa remezo nk’imihanda,kubaka biogaz,kwishyuza amafaranga ya VUP ku bayafashe n’indi.
Masengesho umwe mu baturage yagize ati “turifuza ko ibikorwa remezo byakwihutishwa.†Kuri we asanga ngo iyo byihutishijwe bifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.
Gasarabwe Jean Damascene ni umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Nyabihu. avuga ku kwihutisha imihigo ikiri hasi yagize ati “iyo imihigo izamutse ikeswa nk’uko byateganijwe,biba ari ikimenyetso yuko muri uwo mwaka byateganijwemo,abaturage hari intambwe bateye mu mibereho myiza n’ubukungu bwabo.â€
Yongeyeho ko icyo batangaho inama nk’abajyanama kugira ngo imihigo izagerweho mu gihe cyateganijwe,basaba abajyanama bari muri nyobozi y’akarere kuyishyiramo ingufu umunsi ku wundi.
Yakomeje avuga ko n’abandi bajyanama batowe bari muri njyanama bagomba kubigiramo uruhare batanga inama nziza ariko kandi bakanabyitaho hirya no hino mu mirenge babamo,bakoreramo umunsi ku wundi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste yemeza ko binyuze mu bufatanye bw’ubuyobozi hagiye gushyirwamo imbaraga zikomeye mu guharanira kwesa imihigo nk’uko iteganijwe mu gihe gisigaye.
Mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015,akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 22 mu turere 30 tugize u Rwanda.Kuri ubu intumbero gafite ngo ni ukwesa imihigo nk’uko iteganijwe kandi ikanagira impinduka zigaragara ku iterambere ry’abaturage.
Tag for Promotion: Nyabihu District Council say that performance contract show that economy must be valued