Kayonza: Umuturage agirwa intwari no kubahiriza amategeko no kuzuza inshingano ze
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John arasaba abaturage b’ako karere kubahiriza amategeko no kuzuza inshingano za bo, kuko ari byo byagaragaza ubutwari bafite. Bamwe mu baturage b’ako karere bakeka ko kuba intwari ari ukumenera igihugu amaraso ukemera no kugipfira.
Cyakora hari abandi bemeza ko umuntu wese wujuje inshingano ze uko bikwiye na we yakwitwa intwari nk’uko Nsanzamahoro Maritini wo mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza abivuga.
Avuga ko Abanyarwanda muri rusange bahoza ku mutima Intwari zitangiye u Rwanda rukaba rufite amahoro kugeza ubu. Yongeraho ko n’ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye, iyo umuturage akoze ibikorwa biganisha u Rwanda ku iterambere na we aba ari intwari.
Nsanzamahoro ashishikariza Abanyarwanda kwitabira gahunda za leta kuko zigamije iterambere rya bo. By’umwihariko abasaba gushishikarira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kandi bakarushaho guteza imbere u Rwanda bitabira gahunda z’ibikorwa by’inyungu rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko Abanyarwanda benshi ari intwari kuko bagiye bagira uruhare mu kwikuriraho ubutegetsi bw’igitugu binyuze muri demokarasi. Yongeraho ko ubwo butwari Abanyarwanda bagize bukwiye gukomeza gusigasirwa no gukora cyane kugira ngo u Rwanda rwigobotore n’ingoyi y’ubukene.
Kuva kera umuturage azi kuba intwari n’ibikorwa by’ubutwari ibyo ari byo nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga. Yongeraho ko icyagora umuturage ari ukumenya gutandukanya ibyiciro by’intwari nk’uko byashyizweho n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe kuko benshi batabisobanukiwe.
Asaba buri muturage kuba intwari aharanira gutanga serivisi inoze, yuzuza inshingano ze kandi yubahiriza amategeko. Agira ati “Buri Munyarwanda wese mu cyiciro arimo yujuje inshingano ze nk’uko abisabwa, aba yitangiye abandi kandi kwitangira abandi ni bwo butwariâ€