Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Mar 2nd, 2013
    Latestnews / National | By gahiji

    Gakenke: Inama y’umutekano yafashe ingamba zo gukumira ibyaha

    Inama y’umutekano yafashe ingamba zo gukumira ibyaha

    Inama  y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa kane tariki 28/02/2013  yarebye uko umutekano uhagaze  muri rusange n’ibyaha byabaye muri uku kwezi kwa Gashyantare ifata ingamba zo kubikumira.

    Muri uku kwezi kwa kabiri habaye ibyaha 11 birimo guta abana, gutema amatungo, ubujura bw’amatungo no kugerageza kwiyahura.

    Inama y’umutekano yasabye ko abakobwa bata abana babyaye batabifuza,  bakwirinda inda z’indaro no kwigirira icyizere cy’ubuzima bakarera abo bana babyaye. Iki kibazo cyaganiriwe nyuma y’uko hari uruhinja rw’icyumweru kimwe rwatoraguwe mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi.

    Ku kibazo cy’amatungo atemwa n’abantu batazwi, abitabiriye inama banzuye ko ayo matungo azajya yishyurwa n’abaturage batuye muri uwo mudugudu byabereyemo mu gihe ababikoze batamenyekanye.

    Muri iyo nama hagaragajwe inka zibwa mu mirenge y’Akarere ka Burera zikagurishwa mu isoko ry’amatungo y’Umurenge wa Kivuruga. Ngo izo nka zishorerwa nijoro zikagera mu Kivuruga nta muntu ukomye mu nkokora abo bajura kuko nta marondo akorwa. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe gukaza amarondo kuko ari yo azaca ubwo bujura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette,  yakanguriye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera imbaraga mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka no gutuza abaturage mu mudugudu.

    Mu Kwezi kwa Gashyantare, habaye ibyaha bigera kuri 11 bikaba byariyongereye ugereranyije n’ukwezi kwa Mutarama kuko habaruwe ibyaha umunani.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED