Kwibuka si umuhango, ni ukuzirikana-Mayor w’akarere ka Burera
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bose bo muri ako karere kwitabira ku bushake ibiganiro bitangwirwa hirya no niho mu midugudu, mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Tariki ya 07/04/2013, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Burera, Sembagare Samuel yasabye abanyaburera kumenya ko kwibuka atari umuhango.
Agira ati “Kwibuka ntabwo ari umuhango. Ni ukuzirikana. Ugatekereza. Ukumva ko uwawe yavuye kuri iyi si, mu gashinyaguro, mu rupfu rubi…barishwe reka tubasabire.â€
Akomeza avuga ko muri uko gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi, buri munyaburera asabwa kwitabira ibiganiro byateganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka, ntawe ubimuhatiye.
Agira ati “Ndashishikariza buri wese rero…nta “Local Defense†nshaka kumva ngo ari kugenda mu mago. Icyo gihe ntabwo twaba tuzirikana abacu. Ni ukuvuga ngo mwese: ari urubyiruko, abari n’abategarugori, twese turasabwa kwitabira ibiganiro kugeza igihe tuzabisozereza.â€
Sembaga akomeza ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera kuko batanga imbabazi.
Akomeza abasaba kwiyumanganya ndetse no kwihanganira ibyabaye. Abizeza kandi ko bazakomeza kubaba hafi, babafasha.
Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Burera, avuga ko nyuma y’imyaka 19 ishize, Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ubuzima bw’abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera bumeze neza.
Akomeza avuga ko ariko mu bibazo bagifite harimo ko bamwe mu banyeshuri bacitse ku icumu barangiza amashuri yisumbuye ariko ntibakomeze muri za kaminuza kuko baba batagize amanota asabwa.
Hifuzwa ko abo bana nabo bafashwa kwiga kaminuza kugira ngo nabo bahangane n’isoko ry’umurimo; nk’uko Niyonsenga abisobanura.
Gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera, byabereye mu murenge wa Rusarabuye, ku Rwibutso rwa Jenoside, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside 67.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’igihugu, barimo Minisitiri w’uburezi, Dr.Vincent Biruta, wasabye abanyaburera gukomeza intego yo kwigira nk’uko bayitangiye.