Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, May 31st, 2013
    Latestnews / National | By gahiji

    Nyabihu: Bamwe mu basenateri bo muri komisiyo ishinzwe ubukungu basuye akarere basuzuma aho ibikorwa bimwe na bimwe bigeze

    Bayobowe na Bizimana Evariste, Vice President wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Senat, bamwe mu basenateri bagize iyi komisiyo,bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere ka Nyabihu, rwatangiye kuri uyu wa 29-31/Gicurasi 2013.

    Nk’uko Senateri Evariste unayoboye iryo tsinda ryasuye akarere ka Nyabihu yabidutangarije, impamvu nyamukuru y’uru rugendo ikubiyemo isuzuma ry’ishyirwamubikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, zirimo n’izo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

    Bamwe mu basenateri bo muri komisiyo ishinzwe ubukungu basuye akarere basuzuma aho ibikorwa bimwe na bimwe bigezeHamwe na hamwe muho abasenateri basuraga,bireberaga uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, uko ibikorwa remezo bibegerezwa,ariko kandi bagatanga n’inama zitandukanye zabafasha kwiteza imbere

    Mubyo bibanzeho harimo kureba uburyo gahunda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage mu mwaka 2010 ishyirwa mu bikorwa. Iyi gahunda akaba ari uko mu mwaka  wa 2017, abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi  bazaba bavuye ku 10% bakagera kuri 70% .

    Iki kikaba ari kimwe mu byo bagendaga basuzuma, harebwa uburyo amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino. Senateri Evariste avuga kandi ko, gahunda ya VUP, Umurenge SACCO, gahunda ya Business Development Centers, na BDF nazo ari zimwe mu zitabwaho harebwa uburyo zifasha abaturage.

    Kuri izi gahunda zose, abasenateri bagiye batangaho inama bashishikariza akarere gukomeza aho bigenda ndetse no kwikosora aho bitagenda mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

    Ku birebana n’umuriro w’amashanyarazi,akarere kasabwe gufatanya na EWSA bakarushaho gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi aho ukenewe mu duce dutandukanye dore ko aka karere kagezemo umuriro kera.

    Bashishikarijwe kubishyiramo ingufu ku buryo bazakomeza bakava kuri 14% bariho mu kwegereza abaturage amashanyarazi bakazamuka. Bashishikarijwe kandi gushishikariza abaturage,gufata amashyanyarazi,ku bayafite  bakayabyaza umusaruro bihangira imirimo inyuranye.

    Ku birebana n’amakoperative y’Umurenge SACCO,byagaragaye ko muri aka karere hakiri ikibazo gikomeye cyane kigendanye n’imicungire y’amafaranga n’itangwa ry’inguzanyo. Icyagaragaye akaba ari uko henshi inguzanyo zagiye zitangwa,bikarenga n’amabwiriza ya BNR yo gutanga inguzanyo aho bagomba kutarenza 5%.

    Abayobozi b’imirenge n’ab’akarere,bakaba basabwe gukanguka,bakita cyane kuri iki kibazo cya za SACCOs,bagakurikirana imicungire yayo,bakihutira gushishikariza abatse inguzanyo kwishyura kandi n’abazifashe bagasuzuma ko zikoresha icyo zasabiwe.

    Bakanguriwe gukurikirana ibibazo biri mu ma SACCOs mu maguru mashya,kugira ngo bitazateza ikibazo mu gihugu nk’ibyo  za Micro-Finances zagiye ziteza mu bihe byashize.

    Ku birebana na gahunda ya Business Developments Centers, BDF na VUP abasenateri bakaba basanze naho hakirimo utubazo aho bagiriye akarere inama zitandukanye zo kudukosora.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED