Nyamagabe: Hashyinguwe imibiri y’abazize jenoside 27 mu murenge wa Kaduha.
tariki ya 01/06/2013, mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse hanashyingurwa imibiri y’abazize iyo jenoside igera kuri 27, muriyo 10 ikaba yaraturutse mu murenge wa Musange, indi 17 ikaboneka mu murenge wa Kaduha.
Visi perezidante wa kabiri wa Ibuka (umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside), Gatayire Marie Claire wari witabiriye uyu muhango, yashimangiye ko kwibuka ari uburyo bwo gukumira ko hazabaho indi jenoside, ngo kuko hadakumiriwe ingengabitekerezo yayo yakongera ikazamuka, ngo n’ubwo ahamya ko bitashoboka kuko atari wo mugambi wa leta y’ubumwe.
Ati: “Kwibuka kandi nino kugira ngo dukumire kuba habaho irindi tsembabwoko. Tudakumiriye ubu ngubu nk’uko byagiye bihemberwa kuva kera, ingengabitekerezo abateguye bagashyira no mu bikorwa umugambi wa jenoside bafite yazaturusha intege bikazongera. Ariko ndahamya ntashidikanya ko bitazongeraâ€.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiriza Jeanne yasabye abantu bazi amateka ya jenoside kuyandika ngo atazasibangana ndetse bakanayabwira abana babo kuko bakeneye kuyamenya, ariko bakayabwirwa berekwa icyiza bakwiye guharanira ndetse n’icyibi bakwiye kwirinda ngo u Rwanda rutazongera kugarizwa n’ibibi.
Ubutumwa busaba buri wese cyane cyane ubuyobozi guhangana n’abapfobya n’abahakana jenoside nabwo bwagarutsweho muri uyu muhango, maze umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert avuga ko abatuye Nyamagabe batazaha umwanya uwo ari wese uhakana cyangwa upfobya jenoside yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Kaduha wabanjirijwe no gushyira indabo mu mugezi wa Mwogo wahitanye abatutsi benshi haba mbere y’umwaka wa 1994 ndetse no muri jenoside yakorewe abatutsi yo muri 1994 mu cyahoze cyitwa ubunyambiriri, banunamira imibiri  ishinguye mu rwibutso rwa Musange.