Gakenke: Ku nshuro ya kabiri, Umurenge wa Muyongwe wabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo mu karere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Habanabakize Jean Claude.
Mu isuzuma ry’imihigo ya 2012-2013 ryakozwe n’Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe waje ku mwanya wa mbere mu Karere mu kwesa imihigo nyuma y’uko wari wegukanye uwo mwanya no mu mwaka wa 2011-2012.
Agaragaza uko imirenge yakurikiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko abari mu myanya ya nyuma badakwiye kugira ipfunwe kuko ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo byerekana isura y’uko basanze imirenge yabo ihagaze, bityo basabwa gukosora ibitanoze .
Uyu muyobozi avuga kandi ko mu isuzuma ry’imihigo ryakozwe ryagaragaje ko hari imirenge yateye intambwe mu ishyinguranyandiko mu gihe hari indi ifite ikibazo gikomeye mu maraporo y’ibikorwa bakoze.
Habanabakize Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, avuga ko umwuka mwiza urangwa mu bakozi n’ubufatanye hagati y’abakozi n’inama njyamana y’Umurenge ari byo byatumye baza ku isonga mu kwesa imihigo.
Habanabakize akomeza avuga ko kuba aba mbere bibatera ingufu zo gukora cyane kugira ngo bazahore ku isonga mu Karere.
Abayobozi b’imirenge n’abajyanama b’akarere basanga ari byiza ko bagaragarizwa ibyo bashimwa n’ibyo banengwa kugira ngo babikosore.
Ku mwanya wa Kabiri hari umurenge wa Janja na ho Umurenge wa Gashenyi ukaza ku mwanya wa nyuma mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke.