Subscribe by rss
    Tuesday 19 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jul 6th, 2013
    Latestnews / National | By gahiji

    Nyamagabe: Abaturage bararata ibyiza bagezeho nyuma y’uko u Rwanda rwibohoye.

    Abaturage bararata ibyiza bagezeho nyuma

    Kuri uyu wa kane tariki ya 04/07/2013, mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rwibohoye maze ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zigahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango mu mudugudu wa Kabacuzi mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwabonye ubwigenge tariki ya 01/07/1962, hakurikiyeho amacakubiri aho bamwe mu banyarwanda babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo bikaba ngombwa ko bahunga bakajya mu mahanga haba kuri repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri.

    Yakomeje avuga ko ubwigenge nyakuri bwabonetse ubwo u Rwanda rwibohoraga tariki ya 4/7/1994 ngo kuko aribwo abanyarwanda bose bahawe uburenganzira bungana ku gihugu cyabo, impunzi zigataha uretse abari bafite ibyo bikanga bakoze mu Rwanda.

    Ati: “Yaba ari kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri habayeho kwigisha urwango hagati y’abanyarwanda ku buryo ari nayo mpamvu duhamya nk’abanyarwanda ko tutigeze tubona ubwigenge. Ahubwo ku itariki ya 04/07/1994 ubwo ingabo zari iza RPF-Inkotanyi tunashimira kuba zarahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi ni nabwo ibyo abanyarwanda bari biteze kubona muri 1962 twabibonye muri 1994”.

    Abaturage bararata ibyiza bagezeho nyuma1

    Abaturage bemeza ko nyuma y’uko u Rwanda rwibohoye hari intambwe nini bamaze gutera bafatanije n’ubuyobozi haba mu bukungu, imiyoborere myiza, uburezi, imibereho myiza n’ibindi.

    Munyambuga Gaspard ati: “Kugira ngo umwana azige adafite amafaranga cyabaga ari ikibazo gikomeye, ariko ubu abana barigira ubuntu. Nari ntarabona hari umuyobozi waba umuturage inka, nari ntarabona umuyobozi wavuga ati uyu muturage ntafite aho aba ngo amwubakire inzu, yewe ibinyuranyo ni byinshi…”.

    Abaturage bavuga ko leta ibashakira ineza ibatuza ku midugudu nyuma yo guca nyakatsi, ikabashishikariza kwibumbira hamwe ngo biteze imbere ndetse ubu hakaba nta muturage ukirembera mu rugo kuko baba bafite ubwisungane mu kwivuza.

    N’ubwo abaturage bemeza ko hari intambwe imaze kugerwaho bagana mu mibereho myiza ndetse n’ubukungu bwabo, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko badakwiye kwirara ngo bashyire amaboko mu mifuka kuko hari inzira ndende bagomba kugenda bagana ku kwigira, dore ko nyuma yo kwibohora baramutse bokamwe n’ubukene ntacyo byaba bimaze.

    Kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19 byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango w’ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 u Rwanda rumaze rubonye ubwigege.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED