Abanyamabanga barasabwa kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aho bakorera
Abanyamabanga mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyaruguru barasabwa gutandukana n’imikorere ya kera, aho babaga ari abo gushyira mu bikorwa ibyo ba shebuja bategetse, ahubwo bakaba abafatanyabikorwa batanga ibitekerezo mu mikorere myiza y’urwego babarizwamo.
Ibi bikaba ari ibyagarutsweho mu nama yahuje abanyamabanga mu turere dutandukanye tugize intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 04/10/2013, hagamijwe kunoza ndetse no guhuza imikorere ngo babashe kuzamukira rimwe mu iterambere.
Nk’uko babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, ngo bajye baba abantu batanga inama kugirango ibitagenda neza aho bakorera bibe byakosorwa, bityo iterambere ryoye kudindira.
Yabasabye kandi ko batagomba guherana ibitekerezo byiza bifitemo, bishobora kuzana udushya dutandukanye twateza imbere intara babarizwamo.
Aime Francois Niyonsenga, umunyamabanga wa guverineri, avuga ko umunyamabanga ari umuntu wagira uruhare runini mu iterambere cyangwa se mu isubira inyuma rw’urwego akorera, ibi rero ngo nibyo bituma baterana ngo barebe uko babyaza umusaruro akazi bashinzwe.
Ati: “Twatumiye abanyamabanga bakorera mu turere kugirango tugire icyerekezo kimwe. Ni ngombwa ko mu miyoborere tugira icyerekezo kimwe. Niba amabaruwa yinjira muri iyi nzira twese tuyihuriyeho, bityo bitume tugendera rimwe mu iterambereâ€.
Muri iyi nama hatumiwemo kandi abashinzwe ishyinguranyandiko, kuko ubuyobozi burangwa no kugaragaza ibyo bakora binyuze mu ma raporo n’izindi nyandiko. Izi zose rero ngo ziba zigomba kubikwa neza.
Verena Maniriho ukorera mu bunyamabanga bw’akarere ka Rulindo, avugako bo batangiye gukoresha porogaramu ya e filling, yifashisha ikoranabunga mu kubika no kohererezanya inyandiko, gusango hakenewe abakozi bandi kugirango iby’iyi gahunda nshya bibashe gushinga imizi mu bunyamabanga.