Rutsiro : Imirenge itatu ya mbere yashimwe, ine ya nyuma isabwa kwikubita agashyi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwashimiye imirenge itatu ya mbere yahize iyindi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012/2013, buboneraho no gusaba imirenge ine yaje mu myanya ya nyuma gukosora ibitaragenze neza kugira ngo na bo mu myaka iri imbere bazabashe kwitwara neza.
Imirenge yashimiwe uburyo yitwaye mu mihigo y’umwaka ushize ni imirenge ya Kivumu, Mukura n’umurenge wa Boneza.
Imirenge ya Mushubati, Kigeyo, Murunda na Mushonyi yasabwe kwikubita agashyi kuko yaje mu myanya y’inyuma, ikabona n’amanota ari munsi ya 80%.
Umurenge uza ku isonga ni Kivumu n’amanota 90,1%, ugakurikirwa na Mukura yabonye amanota 87.8%, ku mwanya wa gatatu hakaba haraje umurenge wa Boneza n’ amanota 87,5.
Umurenge wa Manihira waje ku mwanya wa kane, Nyabirasi ku mwanya wa gatanu, Ruhango ku mwanya wa gatandatu, umurenge wa Gihango uza ku mwanya wa karindwi, Musasa ku mwanya wa munani, Rusebeya ku mwanya wa cyenda, Mushubati ku mwanya wa cumi, Kigeyo ku mwanya wa cumi na rimwe, Murunda ku mwanya wa cumi na kabiri, umurenge wa Mushonyi uza inyuma ku mwanya wa cumi na gatatu.
Imirenge itatu ya mbere yashyikirijwe ikimenyetso cy’ishimwe hiyongeraho n’ibihembo bitandukanye. Umurenge wa mbere wongereweho igihembo cy’amafaranga ibihumbi 100, umurenge wabaye uwa kabiri uhabwa igihembo cy’ibihumbi 50, umurenge wa gatatu na wo uhabwa amafaranga ibihumbi 30.
Ibaye inshuro ya kane umurenge wa Kivumu uza ku isonga wikurikiranya mu kwesa imihigo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Gakuru Innocent yavuze ko kuba baje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka ushize babyakiriye neza, ndetse ngo byabashimishije.
Ati “nta rindi banga rikomeye, usibye gukorera hamwe nk’abakozi ndetse n’izindi nzego dukorana zose, hanyuma tukegera abaturage tukabyumva kimwe, ibyo tugomba gushyira mu bikorwa bigashyirwa mu bikorwa twabyumvikanyeho n’abaturage.â€
Mu murenge wa Kivumu, ibyo bakoze byatumye baza ku mwanya wa mbere ni byinshi ariko zimwe mu ngero zitangwa n’umuyobozi w’umurenge ngo ni nka gahunda yo guhuza ubutaka, bagahinga igihingwa kimwe kandi bagakoresha ifumbire.
Igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 na cyo ngo bagikoze neza kandi bakirangiza hakiri kare ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage ku buryo na cyo yumva ari kimwe mu byabahesheje amanota.
Hifujwe ko umuco wo kurushanwa mu mihigo ugomba kumanuka ukagera no mu tugari, mu midugudu ndetse no mu ngo.