Nyamagabe: Barishimira uko ingamba z’umutekano zishyirwa mu bikorwa
Mu gihe akarere ka Nyamagabe kari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, by’umwihariko mu cyumweru cyahariwe umutekano n’uruhare rw’abaturage mu kuwucunga aho hari gukorwa isuzuma ry’uko ingamba zo gucunga umutekano zishyirwa mu bikorwa, Ubuyobozi w’akarere ka Nyamagabe burashima uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa.
Mu biri gusuzumwa, harimo kureba niba abakuru b’imidugudu buzuza amakaye y’abinjira n’abasohoka, amakaye y’umutekano n’amarondo ndetse n’ay’abaturage n’ibibazo byabo, uburyo bukoreshwa mu guhanahana amakuru, uruhare rw’inkeragutabara, abagize community policing n’abandi mu gucunga umutekano, uko amarondo akorwa n’ibindi.
Mu mirenge ya Musebeya, Buruhukiro na Gatare yasuzumwe kuri uyu wa kane tariki ya 14/11/2013 itsinda risuzuma riyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yasanze abakuru b’imidugudu bakora neza kandi bafatanya n’abaturage kubumbatira umutekano amakaye bayuzuza, aho bitanoze bakabagira inama y’uko barushaho kubikora neza.
Muri iyi mirenge uko ari itatu itsinda risuzuma ryasanze abagize community policing baragiye bagabana ingo bakurikirana umunsi ku wundi ngo babashe kumenya amakuru yazo byihuse ndetse no kuyageza ku zindi nzego igihe bibaye ngombwa, ndetse hakaba hari n’amaterefoni yishyurwa n’akarere afasha mu guhana amakuru hagati y’akarere, imirenge, utugari, inkeragutabara, abakuru b’imidugudu n’izindi nzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere yabashimiye ko bafite ingamba zihamye zo gucunga umutekano abasaba ko barushaho kunoza ibitameze neza, abibutsa ko inyungu z’umutekano ari abaturage zigirira akamaro mbere na mbere.
Ati “Iyo hari umutekano inyungu zijya kuri ba baturage batekanye, bakabona uko bakora neza ibibateza imbere batikanga abajura n’abababuza gukora ibyabo.  Ni inshingango yacu twese rero ko dufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwucunga.â€
Yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abakuru b’imidugudu ko bakwiye kongera ingufu mu gukora amarondo ndetse Inkeragutabara nk’abantu babifitemo ubunararibonye bakabigiramo uruhare rukomeye.
Nizeyimana Pascal, umwe mu bakuru b’imidugudu ya Gatare basuzumwe yavuze ko byabaye nk’amahugurwa kuri bo ndetse bikaba bibongereye imbaraga mu nshingano zabo zo kwita ku mutekano. Muri iri suzuma mikorere, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yaboneyeho kuganira n’abaturage b’akagari ka Bakopfu mu murenge wa Gatare ndetse banafatanya mu gukemura ibibazo byagaragaye.