Subscribe by rss
    Friday 20 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jan 3rd, 2014
    Block4--ibikorwa-National / Latestnews / National / Recent News | By gahiji

    Gatsibo: Kubona ibikoresho bizabafasha mu mitangire ya serivisi

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags

    Nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho bitandukanye byo mu biro mu tugali tugize akarere ka Gatsibo, abakozi muri utu tugali barasabwa nabo kwita kuri service baha umuturage no kubaha akazi kabo.

    Ibi kandi nibyo byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise ubwo buri kagali kagenerwaga ibikoresho byatanzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kuri uyu wa kane tariki 2 Mutarama 2014, aba bakozi bakaba bishimira ko ibyo basezeranijwe bisohojwe nabo bakaba biteguye gutanga umusaruro uhagije.

    Nyuma yo kuzuza ibiro by’utugali dutandukanye muri aka karere ngo ubuyobozi bwasigaranye ikibazo cyo kutagira ibikoresho bikenerwa mu biro. Mu nama yahuje abayobozi b’akarere imirenge n’utugali kuri uyu wa kane, ubuyobozi bwanamurikiye aba bakozi ibikoresho bitandukanye bwageneye utugali uko ari 69, bikazatangwa haherewe ku twarangije gutunganya inyubako zatwo.

    Ubwo bamurikirwaga ibikoresho baburaga bishimiye iki gikorwa maze nabo basezeranya kurushaho kunoza umurimo wabo. Batamuriza Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugarama, ati: “Twishimiye cyane kwakira ibi bikoresho, icyo ubu tugiye gukora ni ukurushaho kugeza serivisi inoze kubo dushinzwe kuyobora”.

    Abayobozi b’utugali ubwo barimo bagerageza ibikoresho bahawe

    Abayobozi b’utugali ubwo barimo bagerageza ibikoresho bahawe

    Ruboneza ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yasabye aba bayobozi ababwira ko Kuba babonye ibikoresho bisobanutse bagomba kubijyanisha no gutanga service zisobanutse biyubaha bakubaha n’ababagana.

    Uyu muyobozi yavuze ko bishimira intambwe bateye, asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi bwabo mu kujya inama no gutanga ibitekerezo byubaka, hagamijwe kuzamura iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange, yanashimiye cyane ubufasha bahawe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyafashije mu gukemura ikibazo cy’aho gukorera mu nyubako z’utugali aho abaturage bagiye kujya bakirirwa ahantu nabo bishimiye.

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED