Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jan 31st, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    RUSIZI: Barasabwa kwirinda kuba ibikoresho by’abashaka kongera gusenya abanyarwanda

    Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar mu ikiganiro cya gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho yasobanuriraga ndi umunyarwanda  abayobozi bazumvisha abaturage iyi gahunda, uyu muyobozi yavuze ko akarere ka Rusizi gafite abantu benshi hanze y’igihuhu bashaka kongera gusenya urwanda n’abanyarwanda aho yatanze ingero za Twagiramungu, abapadiri birirwa bandika amagambo asesereza abanyarwanda, abasobanurira ko batagomba guha agaciro ayo magambo kuko aho amacakubiri yagejeje abanyarwanda ntawe utahazi  aho kugeza ubu abanyarwanda bakirwana n’ibikomere byayo.

    Barasabwa kwirinda kuba ibikoresho by’abashaka kongera gusenya abanyarwanda

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko atangazwa n’abitwako ari abapadiri nkaba Tomasi birirwa bandika amagambo yo kongera gutanya abanyarwanda bibereye hanze akibaza niba ibyo aribyo batumwe n’itorero, ni muri urwo rwego yavuze ko abanyarusizi bagomba gufata iyambere mu kurwanya abo bantu bari munzira mbi yo kurwanya kutaba umunyarwanda,  umuyobozi w’akarere yasabye aba bayobozi kujya baha akato amagambo yose yasubiza URwanda mu icuraburindi kuko aho abanyarwanda bageze ari heza.

    Gusa aha yavuze ko abanyarwanda bashaka gusenya igihugu cyabo bari hanze batagomba kwiyibagiza ko nabo ari abanyarwanda abasaba kuva mubyo barimo kuko ababibashyiramo baba bafite inyungu zabo batazi kandi iyo bazigezeho babibagirwa bakagaruka kuri bwabunyarwanda birengagiza abari mu mahanga, gusa nanone ngo abasebya urwanda bafite imikorere mibi bagiye bagira akaba ari nayo mpamvu bagiye bahunga igihugu cyabo.

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yagiye agaruka kubisasu biterwa mu Rwanda aho yavuze ko ibyo byose bikorwa n’abashaka kwica gahunda ya ndi umunyarwanda asaba abayobozi kudahembera amakosa nkayo kuko buri wese agomba kurinda umutekano w’URwanda

    Kuri gahunda ya” Ndi umunyarwanda “ Nzeyimana Oscar yavuze ko amaraso y’ubunyarwanda abanyarwanda bahuriyeho hamwe n’igihugu cyabo biruta amoko y’ubuhutu n’ubututsi, ari nabyo byaje kuba indunduro y’amateka yagiye aranga urwanda bigatuma abahutu birengagiza bene wabo b’abatutsi bakabica , akaba ari muri urwo rwego yasabye aba bayobozi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside abanyarwanda bakomorana ibikomere batewe n’amateka mabi yaranze igihugu cyabo

    Umuyobozi w’akarere yasabye aba bayobozi batandukanye gukuraho inzitizi kumyumvire y’amateka yaranze URwanda aho benshi batabyumva kimwe , akaba yavuze ko abishe n’abiciwe bose bagize ibikomere ari nayo mpamvu bagomba kubyomorana ariko abishe bagafata iyambere mu gusaba imbabazi batabihatiwe.

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igomba kuvanaho kwishishanya  kumuhutu n’umututsi kuko bose ari abanyarwanda aho bava bakagera, yavuze ko indorerwamo y’amoko itagomba guhabwa intebe mu Rwanda kuko nta kamaro kayo, asaba abanyarwanda gusobanurira abandi ko iyi gahunda yaje ari iyo kumvikanisha isano abanyarwanda bafitanye bitandukanye nuko abantu bo hanze bavuga ko igamije gupfukamisha abahutu.

    Yasabye abanyarwanda kwiyambura ubushwambagare bw’amoko bakiyambika “Ndi umunyarwanda” Nyuma yo gusobanukirwa gahunda ya” Ndi umunyarwanda” aba bayobozi bavuga ko bayumvaga muburyo butandukanye ariko ngo kuba bifite icyerekezo cyiza cyo gukomeza kunga abanyarwanda ngo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kuyikwirakwiza nkuko byatangajwe na Pasitori Byamungu Razaro, nabandi bayobozi batandukanye bayitabiriye.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED