Subscribe by rss
    Saturday 16 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Feb 15th, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014

    m_Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013

    Perezida wa njyanama, asinyira ko ingengo y’imari yuzuye

    Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 12/02/2014 yarateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014 ingana na miliyari 8,780.

    Muri iyi nama yize ku ngingo imwe rukumbi ariyo yo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014. Kwemeza iyi ngengo y’imari muri aka Karere byabanjirijwe no gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngengo y’imari, buri mujyanama yagiraga igitekerezo atanga.

    m_Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014

    Muri rusange iyi ngengo y’imari hashimwe uburyo yateguwe, n’uburyo izibanda ku bibazo by’ingenzi biganisha  ku mibereho myiza y’abaturage, n’iterambere muri rusange nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi nama Njyanama Rwagasana Erneste.

    Igishya kigaragara muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Kirehe  ingana na miliyari  8 zisaga  ni uruhare runini Akarere gafitemo, ngo amafaranga aturuka mu Karere ubwayo  aragenda yiyongera.

    Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe hari n’abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere.

    Perezida w’inama Njyanama yemeza ko iyi ngengo y’imari y’Akarere yizwe neza hakurikije amategeko,   akaba avuga ko ku bijyanye n’iterambere ry’Akarere  usanga ingengo y’imari y’uyu mwaka hari ibyazamutseho ugereranyije n’izayibanjirije  kikaba ari gishya  kandi gishimishije kigaragara muri iyi ngengo y’imari.

    Iyi nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo imaze gukorera ubugororangingo ingengo y’imari ivuguruye y’ umwaka wa 2013-2014 abajyanama bose bayitoye 100% umuyobozi wa Njyanama akaba  avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zabo, aboneraho gusaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED