Subscribe by rss
    Thursday 28 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Mar 26th, 2014
    Block4--ibikorwa-National / Latestnews / National | By gahiji

    Rulindo: MIDIMAR igiye guhagurukira kurwanya Ibiza binyuze mu igenamigambi.

    250px-RulindoDist

    Mu rwego rwo kurwanya Ibiza burundu mu karere ka Rulindo, ubu ministere ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi  MIDIMAR ,kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/5/2014, yatangiye ibikorwa byo gukora plan  y’akarere  ku birebana n’ibiza bikunze kwibasira aka karere, bityo bakabasha kubirwanya binyuze mu igenamigambi.

    Muri iyi gahunda ngo iyi minisitere izakorana n’inzego zitandukanye ,izegera kandi abatuye aka karere, mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo, ku bijyanye n’uburyo bafatanyiriza hamwe kurwanya Ibiza.

    Akaba ari muri urwo rwego abakoze b’iyi minisitere bazegera cyane abaturage bityo ngo nabo bakazabasha gutanga ibitekerezo byabo ku cyakorwa ngo Ibiza byo gukomeza kubatwara ubuzima n’imitungo.

    Uramutse Gilbert ushinzwe igenamigambi muri Ministere y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR ari nawe uhagarariye iki gikorwa ,avuga ko nka ministere muri gahunda yayo ari ukurebera hamwe bafatanije n’inzego z’ubuyobozi, abaturage  kimwe n’izindi nzego zose zikorera  muri aka karere icyakorwa mu kurwanya ibiza.

    Yagize ati : Nka minisitere ishinzwe kurwanya Ibiza gahunda ihari ni ugukora Plan ku birebana n’ibiza bikunze kuboneka muri aka karere, dufite gahunda yo gukorana n’inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi zose, tuzakorana kandi n’abaturage bityo abaturage  babashe  kumenya gahunda ya MIDIMAR mu gufatanya kurwanya Ibiza  binyuze mu igenamigambi, byanashoboka bikaba byaranduka burundu muri aka karere”

    Uramutse avuga ko mu byumweru bibiri bagiye kumara muri aka karere, bafite gahunda  yo  kwegera abaturage cyane cyane, mu rwego rwo kubigisha no kubafasha kugira ubumenyi mu bijyanye no kwirinda ,kurwanya  no kubikumira burundu.

    Ibi Kandi ngo bizajya bikorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu masoko, mu nsengero n’ahandi.

    Avuga ko abaturage bagomba kumenya ko MIDIMAR  ifite gahunda yo kurwanya Ibiza bishingiye ku igenamigambi.

    Icyumweru cya mbere muri iyi gahunda bafite, ngo hari uguhura n’abaturage bagatanga ibitekerezo ku cyakorwa mu kurwanya Ibiza.

    Icyumweru cya kabiri nacyo ngo aba bakozi bakazagaragaza impapuro ziromo amakuru (documents) azafasha abantu gukumira Ibiza bafatanije n’ubuyobozi n’inzego zose.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED