Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 27th, 2014
    Latestnews / Recent News | By gahiji

    Rubavu: ngo ikibazo cy’imipaka gisubiwemo abanyecongo nibo babihomberamo-Bahame

    Nyuma y’aho habereye impagarara  n’ukutumvikana ku butaka bugabanya Congo n’u Rwanda ndetse bikaba ngombwa ko hiyambazwa ingabo za Congo, zivuga ko u Rwanda rwarengeye ubutaka bwabo, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko habaye gusubiramo imipaka uko yashyizweho abanyecongo babihomberamo kuko uretse kuba hari ubutaka bw’u Rwanda bwashyizwe kuruhande rwa Congo nkuko biri mu mateka, ngo n’imipaka yashyizweho abanyecongo barayirengereye.

    Bahame Hassan avuga ko ikibazo cy’amakimbirane kubera umupaka uhuza Goma na gisenyi Atari ikibazo cya vuba kuko byabayeho hakitabazwa n’itsinda rigenzura imipaka hakoreshwa ibyumba byabugenewe mu gupima imipaka bagasanga umupaka w’u Rwanda ugera ku kibuga cy’indege cy’ubu cya Goma ariko ngo u Rwanda ntirwabikurikiranye.

    ngo ikibazo cy’imipaka gisubiwemo abanyecongo nibo babihomberamo-Bahame

    Inzego za Gisirikare n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bagenzura imipaka aho ingabo z’uRwanda zavuye

    Agendeye ku myitwarire y’abanyecongo bakomeje kuvuga ko ubutaka bw’u Rwanda bubegereye ahitwa mu Birere ari ubwabo ndetse n’ingabo z’u Rwanda zihakorera zibarengera, avuga ko Atari byo akavuga ko imyitwarire y’abanyarwanda igomba kurangwa no kubana neza n’abaturanyi.

    “si ubu twababanira nabi kuko n’igihe bahohoteraga abanyarwanda bazaga mu Rwanda guhaha kandi ntacyo abanyarwanda babatwaye, ndasaba abaturage bo mu karere ka Rubavu gukomeza kugira imyitwarire myiza yabaranze kuva na mbere.” Bahame avuga ku myitwarire y’abanyecongo bavuga ko u Rwanda rubatwarira ubutaka.

    Ubu butaka abanyecongo babwita ubwabo kugira babumeneho imyanda no kuburagiraho amatungo bitwaje ko ah’u Rwanda hubatse

    Ubu butaka abanyecongo babwita ubwabo kugira babumeneho imyanda no kuburagiraho amatungo bitwaje ko ah’u Rwanda hubatse

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu kandi avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwifuza kubana neza n’abaturanyi bagakorana neza, bikaba byaranagaragaye mukugira ubushake mu gufasha abanyecongo baza gushaka aho bacumbikira abayobozi babo bari mu nama yiga ku mutungo kamere ibera Goma kuva taliki ya 24/3/2014.

    Iyi mibanire kandi igaragarira kuba abanyecongo icyo bacyeneye ku Rwanda bakibona birimo kuba abayobozi bitabiriye inama yo kwiga ku mutungo kamere ibera Goma bakoresha imodoka zo mu Rwanda za sosiyete ya Belvedele zaje gusabwa n’umuyobozi w’umujyi wa Goma.

    Kubirebana n’ikibazo cy’imipaka, haba ku banyagisenyi n’abanyegoma bahanze amaso ku nzego zibishinzwe kugaragaza ukuri ku mipaka nyakuri hagati y’ibi bihugu kuko abanyecongo bavuga ko u Rwanda rubarengera, mu gihe abanyarwanda bavuga ko abanyecongo bakabije gusatira imbibe z’u Rwanda kugeza naho imipaka ishyirwa mu Rwanda.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED